Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 7:1-26

7  Abisirayeli bahemukiye Imana barenga ku itegeko yari yabahaye rirebana n’ibintu byagombaga kurimburwa, kuko Akani+ mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, yatwaye ibintu byagombaga kurimburwa.+ Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane.+  Yosuwa yohereza abantu bava i Yeriko bajya ahitwa Ayi,+ yari hafi y’i Beti-Aveni+ mu burasirazuba bw’i Beteli,+ arababwira ati “nimuzamuke mujye gutata icyo gihugu.” Abo bagabo barazamuka batata Ayi.+  Hanyuma baragaruka babwira Yosuwa bati “si ngombwa ko abantu bose bazamuka. Reka abantu nk’ibihumbi bibiri cyangwa bitatu babe ari bo bazamuka batere Ayi. Ingabo zose waba uziruhiriza iki uzoherezayo, ko ari abantu bake!”  Abantu nk’ibihumbi bitatu barazamuka, ariko abo muri Ayi babakwiza imishwaro.+  Abo muri Ayi babicamo abantu nka mirongo itatu na batandatu, babavana ku marembo yabo babakurikiye+ babageza i Shebarimu, babamanukana babica umugenda. Nuko imitima y’abantu irashonga ihinduka nk’amazi.+  Yosuwa abyumvise ashishimura imyambaro ye, yikubita hasi yubamye+ imbere y’isanduku ya Yehova ageza nimugoroba, we n’abakuru ba Isirayeli bakomeza kwitera umukungugu ku mutwe.+  Yosuwa aravuga ati “ayii, Yehova Mwami w’Ikirenga, wambukije aba bantu Yorodani kugira ngo uduhane mu maboko y’Abamori baturimbure? Iyo tuza guhitamo kwigumira hakurya ya Yorodani!+  Yehova, none se mvuge iki ko Abisirayeli bahaye ibitugu abanzi babo?  Abanyakanani n’abandi batuye iki gihugu nibabyumva, bazatugota basibanganye izina ryacu mu isi.+ Uzakora iki kugira ngo urengere izina ryawe rikomeye?”+ 10  Yehova abwira Yosuwa ati “ngaho haguruka! Ni iki gitumye wikubita hasi wubamye? 11  Abisirayeli bacumuye, kandi barenze ku isezerano+ nabategetse kubahiriza. Bafashe bimwe mu bintu byagombaga kurimburwa+ barabyiba,+ babishyira mu bintu byabo,+ barangije barinumira.+ 12  Abisirayeli ntibazongera guhagarara imbere y’abanzi babo.+ Bazajya babaha ibitugu, kubera ko bakwiriye kurimburwa. Sinzongera kubana namwe kugeza aho muzakurira muri mwe ikintu kigomba kurimburwa.+ 13  Haguruka weze ubu bwoko,+ ubabwire uti ‘ejo muziyeze, kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati “Isirayeli we,+ hari ikintu kigomba kurimburwa kiri hagati muri mwe. Ntuzashobora guhagarara imbere y’abanzi bawe kugeza aho muzakurira hagati muri mwe ikintu kigomba kurimburwa. 14  Ejo mu gitondo muzateranire hamwe buri muryango ukwawo, umuryango Yehova azerekana uzaze, buri nzu ukwayo, inzu Yehova azerekana+ izaze, buri rugo ukwarwo, kandi abantu bo mu rugo Yehova azerekana bazaze, umwe ukwe undi ukwe. 15  Uzafatanwa ikintu kigomba kurimburwa azatwikwe,+ we n’ibye byose, kuko azaba yarenze ku isezerano+ rya Yehova kandi akaba yakoze igikorwa cy’agahomamunwa muri Isirayeli.”’”+ 16  Yosuwa azinduka kare mu gitondo ateranya Abisirayeli, buri muryango ukwawo, maze umuryango wa Yuda aba ari wo werekanwa. 17  Hanyuma ahamagaza amazu yo mu muryango wa Yuda, inzu ya bene Zera+ iba ari yo yerekanwa; ahamagaza bene Zera, umwe ukwe undi ukwe, Zabudi aba ari we werekanwa. 18  Nuko ahamagaza abo mu rugo rwa Zabudi, umwe ukwe undi ukwe, Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, aba ari we werekanwa.+ 19  Yosuwa abwira Akani ati “mwana wanjye, ndakwinginze, ubaha Yehova Imana ya Isirayeli+ umwaturire+ ibyo wakoze. Ndakwinginze mbwira,+ wakoze iki? Ntugire icyo umpisha.”+ 20  Akani asubiza Yosuwa ati “ni ukuri koko, ni jye wacumuye kuri Yehova Imana ya Isirayeli.+ Dore uko nabigenje: 21  nabonye+ mu minyago umwenda mwiza w’i Shinari+ uhenze cyane, mbona na shekeli* magana abiri z’ifeza, na zahabu ipima shekeli mirongo itanu, numva ndabyifuje+ nuko ndabitwara.+ Uwo mwenda nawuhishe mu butaka mu ihema ryanjye, n’amafaranga ari munsi yawo.”+ 22  Yosuwa ahita yohereza intumwa zigenda ziruka zijya mu ihema rya Akani, zisanga uwo mwenda uhishe mu ihema rye, n’amafaranga ari munsi yawo. 23  Izo ntumwa zibikura muri iryo hema zibishyira Yosuwa n’Abisirayeli bose, babisuka imbere ya Yehova. 24  Yosuwa n’Abisirayeli bose bafata Akani+ mwene Zera, bafata na za feza na wa mwenda na ya zahabu,+ n’abahungu be n’abakobwa be, n’ibimasa bye n’indogobe ze n’imikumbi ye, n’ihema rye n’ibye byose, babijyana mu kibaya cya Akori.+ 25  Yosuwa aravuga ati “kuki waduteje ibyago?+ Uyu munsi nawe Yehova agiye kuguteza ibyago.” Nuko Abisirayeli bose babatera amabuye,+ barangije barabatwika.+ Uko ni ko babicishije amabuye, 26  babarundaho ikirundo kinini cy’amabuye, n’ubu kiracyahari.+ Nuko Yehova ashira uburakari bwinshi yari afite.+ Ni yo mpamvu aho hantu hiswe Ikibaya cya Akori,+ kugeza n’uyu munsi.

Ibisobanuro ahagana hasi