Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 5:1-15

5  Abami bose b’Abamori+ bari hakurya ya Yorodani mu burengerazuba, n’abami bose b’Abanyakanani+ bari batuye hafi y’inyanja, bumvise ko Yehova yakamije amazi ya Yorodani imbere y’Abisirayeli kugeza igihe bamariye kwambuka, imitima yabo irashonga,+ bacika intege bitewe n’Abisirayeli.+  Icyo gihe Yehova abwira Yosuwa ati “shaka amabuye atyaye, wongere ukebe+ Abisirayeli ku ncuro ya kabiri.”  Nuko Yosuwa ashaka amabuye atyaye, akeba Abisirayeli igihe bari i Gibeyati-Haraloti.+  Icyatumye Yosuwa abakeba ni uko abantu bose bavuye muri Egiputa, ni ukuvuga abagabo bose bashoboraga kujya ku rugamba, bari baraguye+ mu butayu igihe bari mu nzira bava muri Egiputa.  Abantu bose bari baravuye muri Egiputa bari barakebwe, ariko abantu bose bavukiye mu butayu igihe bari mu nzira bava muri Egiputa ntibari barakebwe.  Abisirayeli bamaze imyaka mirongo ine+ bagenda mu butayu, kugeza aho abagabo bose bashoboraga kujya ku rugamba bari baravuye muri Egiputa bapfiriye bagashira, kubera ko batumviye ijwi rya Yehova. Yehova yari yarabarahiye ko batari kuzabona igihugu+ Yehova yarahiye ba sekuruza ko azaduha,+ igihugu gitemba amata n’ubuki.+  Yabasimbuje abana babo.+ Abo ni bo Yosuwa yakebye, kuko batari barigeze bakebwa. Ntibari barakebwe igihe bari mu nzira.  Nuko bamaze gukeba abagize ishyanga bose, baguma mu nkambi bararuhuka, kugeza aho bakiriye.+  Yehova abwira Yosuwa ati “uyu munsi nabakuyeho umugayo mwashyizweho n’Abanyegiputa.”+ Nuko aho hantu bahita i Gilugali+ kugeza n’uyu munsi. 10  Abisirayeli bakomeza gukambika i Gilugali. Nuko ku mugoroba w’umunsi wa cumi n’ine w’uko kwezi,+ bizihiriza pasika mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko. 11  Ku munsi wakurikiye pasika batangira kurya ibyeze muri icyo gihugu. Kuri uwo munsi bariye imigati idasembuwe+ n’impeke zokeje. 12  Umunsi Abisirayeli batangiriyeho kurya ibyeze mu gihugu, manu ntiyongeye kuboneka.+ Muri uwo mwaka batangiye kurya ku byeze mu gihugu cy’i Kanani.+ 13  Igihe kimwe Yosuwa yari hafi y’i Yeriko, yubuye amaso abona umugabo+ wari uhagaze imbere ye, yakuye inkota.+ Yosuwa aramwegera aramubaza ati “uri kumwe natwe cyangwa uri kumwe n’abanzi bacu?” 14  Aramusubiza ati “oya, ahubwo nje ndi umugaba w’ingabo za Yehova.”+ Yosuwa abyumvise yikubita hasi yubamye,+ aramubwira ati “nyagasani, ni iki ushaka kubwira umugaragu wawe?” 15  Uwo mugaba w’ingabo za Yehova asubiza Yosuwa ati “kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera.” Yosuwa ahita abigenza atyo.+

Ibisobanuro ahagana hasi