Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 4:1-24

4  Ishyanga ryose rimaze kwambuka Yorodani,+ Yehova abwira Yosuwa ati  “nimutoranye abagabo cumi na babiri, umugabo umwe muri buri muryango,+  mubategeke muti ‘mujye hagati muri Yorodani aho abatambyi bashinze ibirenge,+ muhakure amabuye cumi n’abiri,+ muyajyane muyashyire aho muri burare+ iri joro.’”  Yosuwa ahamagara ba bagabo cumi na babiri+ yari yatoranyije mu Bisirayeli, umugabo umwe muri buri muryango,  arababwira ati “nimujye imbere y’isanduku ya Yehova Imana yanyu iri hagati muri Yorodani, buri wese aterure ibuye, mukurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli, aritware ku rutugu,  kugira ngo azababere ikimenyetso.+ Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati ‘kuki mwashyize aya mabuye aha?’,+  muzabasubize muti ‘ni ukubera ko amazi ya Yorodani yigabanyijemo kabiri imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova.+ Igihe isanduku yambukaga Yorodani, amazi ya Yorodani yigabanyijemo kabiri; none aya mabuye ni ayo kujya abyibutsa Abisirayeli kugeza ibihe bitarondoreka.’”+  Nuko Abisirayeli babigenza nk’uko Yosuwa yabibategetse, bakura hagati muri Yorodani amabuye cumi n’abiri bakurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli,+ nk’uko Yehova yari yabibwiye Yosuwa, barayajyana bayashyira aho bari bagiye kurara.+  Hari n’andi mabuye cumi n’abiri Yosuwa yashinze muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bari bashinze ibirenge,+ kandi na n’ubu aracyahari. 10  Abatambyi bahetse Isanduku bakomeje guhagarara hagati+ muri Yorodani kugeza aho ibyo Yehova yategetse Yosuwa kubwira abantu ngo bakore byose byarangiriye, ibyo Mose yari yarategetse Yosuwa byose.+ Hagati aho, abantu barihutaga+ kugira ngo bambuke. 11  Abantu bose bamaze kwambuka, abatambyi n’isanduku+ ya Yehova na bo barambuka, abantu babireba. 12  Bene Rubeni, bene Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase+ bambuka bambariye urugamba+ Abisirayeli bose babireba, nk’uko Mose yari yarababwiye.+ 13  Abagera ku bihumbi mirongo ine bambutse bafite intwaro biteguye kurwana, banyura imbere ya Yehova bajya mu bibaya by’ubutayu bw’i Yeriko. 14  Uwo munsi Yehova ahesha icyubahiro Yosuwa mu maso y’Abisirayeli bose,+ batinya Yosuwa mu minsi yose yo kubaho kwe nk’uko batinyaga Mose.+ 15  Yehova abwira Yosuwa ati 16  “tegeka abatambyi bahetse isanduku y’igihamya+ bazamuke bave muri Yorodani.” 17  Nuko Yosuwa ategeka abatambyi ati “muzamuke muve muri Yorodani.” 18  Abatambyi baheka isanduku+ y’isezerano rya Yehova barazamuka bava hagati muri Yorodani. Bagishinga ibirenge+ imusozi, amazi ya Yorodani ahita asubira mu mwanya wayo, aruzura+ arenga inkombe zayo zose nka mbere. 19  Abantu bambutse Yorodani ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa mbere, bakambika i Gilugali,+ ku mupaka wa Yeriko wo mu burasirazuba. 20  Ya mabuye cumi n’abiri bari bakuye muri Yorodani, Yosuwa yayashinze i Gilugali.+ 21  Abwira Abisirayeli ati “mu gihe kizaza abana banyu nibabaza ba se bati ‘aya mabuye asobanura iki?,’+ 22  muzabasobanurire muti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani iyi bagenda ku butaka bwumutse,+ 23  igihe Yehova Imana yanyu yakamirizaga imbere yabo amazi ya Yorodani kugeza igihe bambukiye, nk’uko Yehova Imana yanyu yabigenje ku Nyanja Itukura igihe yayikamirizaga imbere yacu kugeza aho twarangirije kwambuka,+ 24  kugira ngo amahanga yose yo ku isi amenye ko ukuboko kwa Yehova+ gukomeye,+ kandi muhore mutinya Yehova Imana yanyu.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi