Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 24:1-33

24  Yosuwa ateranyiriza imiryango yose y’Abisirayeli i Shekemu,+ ahamagaza abakuru b’Abisirayeli,+ abakuru b’imiryango y’Abisirayeli, abacamanza babo n’abatware babo, baraza bahagarara imbere y’Imana y’ukuri.+  Yosuwa abwira abantu bose ati “uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati ‘kera, abakurambere+ banyu, barimo Tera se wa Aburahamu akaba na se wa Nahori,+ bari batuye hakurya ya rwa Ruzi,*+ kandi bakoreraga izindi mana.  “‘Nyuma yaho naje gukura sokuruza Aburahamu+ hakurya ya rwa Ruzi+ munyuza mu gihugu cyose cy’i Kanani, ngwiza urubyaro rwe.+ Natumye abyara Isaka,+  Isaka na we abyara Yakobo na Esawu.+ Hanyuma Esawu namuhaye umusozi wa Seyiri ngo awigarurire;+ Yakobo n’abana be baramanutse bajya muri Egiputa.+  Nyuma yaho nohereje Mose na Aroni+ kandi nteza Egiputa ibyago,+ hanyuma ndahabakura.+  Igihe nakuraga ba sokuruza muri Egiputa,+ bageze ku nyanja Abanyegiputa babakurikiye+ bafite amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi, babasanga ku Nyanja Itukura.  Batakambiye Yehova,+ maze ashyira umwijima hagati yabo n’Abanyegiputa,+ atuma amazi y’inyanja arengera Abanyegiputa.+ Amaso yanyu yiboneye ibyo nakoreye muri Egiputa.+ Mwatuye mu butayu muhamara iminsi myinshi.+  “‘Amaherezo narabazanye mbageza mu gihugu cy’Abamori bari batuye hakurya ya Yorodani, nuko barabarwanya.+ Ibyo byatumye mbahana mu maboko yanyu kugira ngo mwigarurire igihugu cyabo, mbarimburira imbere yanyu.+  Nuko Balaki mwene Sipori,+ umwami w’i Mowabu, arahaguruka arwanya Isirayeli.+ Atuma kuri Balamu mwene Bewori ngo aze abavume.+ 10  Icyakora sinashatse kumvira Balamu.+ Ni yo mpamvu yabahaye umugisha incuro nyinshi.+ Nguko uko nabakijije ukuboko kwe.+ 11  “‘Hanyuma mwambutse Yorodani+ mugera i Yeriko,+ abaturage b’i Yeriko n’Abamori n’Abaperizi n’Abanyakanani n’Abaheti n’Abagirugashi n’Abahivi n’Abayebusi batangira kubarwanya; ariko nabahanye mu maboko yanyu.+ 12  Natumye bacikamo igikuba na mbere y’uko mubageraho, amaherezo abami babiri b’Abamori birukanwa imbere yanyu,+ batirukanywe n’inkota yanyu cyangwa umuheto wanyu.+ 13  Uko ni ko nabahaye igihugu mutaruhiye, n’imigi mutubatse,+ muyituramo. Ubu murya inzabibu n’imyelayo mutateye.’+ 14  “None nimutinye Yehova,+ mumukorere mu kuri+ kandi muri indakemwa, mukure muri mwe imana ba sokuruza bakoreraga hakurya ya rwa Ruzi no muri Egiputa,+ maze mukorere Yehova. 15  Niba mubona ko gukorera Yehova ari bibi, uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera,+ zaba imana ba sokuruza bari hakurya ya rwa Ruzi bakoreraga,+ cyangwa imana z’Abamori bene igihugu mutuyemo.+ Ariko jye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”+ 16  Rubanda baramusubiza bati “ntibikabeho ko duta Yehova ngo tujye gukorera izindi mana. 17  Yehova Imana yacu ni we wadukuye mu gihugu cya Egiputa,+ twe na ba sogokuruza, adukura mu nzu y’uburetwa.+ Ni we wakoreye bya bimenyetso bikomeye imbere y’amaso yacu,+ kandi ni we waturinze mu nzira yose twanyuzemo, no mu mahanga yose twaciyemo.+ 18  Yehova yirukanye imbere yacu amahanga yose,+ ndetse n’Abamori bari batuye muri iki gihugu. Natwe rero tuzakorera Yehova kuko ari we Mana yacu.”+ 19  Yosuwa abwira rubanda ati “ntimuzashobora gukorera Yehova kuko ari Imana yera.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Ntizabababarira kwigomeka kwanyu n’ibyaha byanyu.+ 20  Nimuta Yehova+ mugakorera imana z’amahanga,+ na we azabatera umugongo abagirire nabi kandi abarimbure, nubwo azaba yarabakoreye ibyiza.”+ 21  Rubanda basubiza Yosuwa bati “oya, ahubwo tuzakorera Yehova!”+ 22  Yosuwa abwira rubanda ati “mwe ubwanyu+ muri abagabo bo guhamya ko mwihitiyemo gukorera Yehova.”+ Na bo baravuga bati “turi abagabo bo kubihamya.” 23  “None rero, nimukure imana z’amahanga muri mwe,+ mwerekeze imitima yanyu kuri Yehova Imana ya Isirayeli.” 24  Rubanda babwira Yosuwa bati “Yehova Imana yacu ni we tuzakorera, kandi tuzumvira ijwi rye.”+ 25  Uwo munsi Yosuwa agirana na bo isezerano i Shekemu, abashyiriraho itegeko n’iteka.+ 26  Yosuwa yandika ayo magambo yose mu gitabo cy’amategeko y’Imana,+ afata ibuye rinini+ arishinga aho munsi y’igiti kinini+ cyari hafi y’ahantu hera ha Yehova. 27  Yosuwa abwira abantu bose ati “dore iri buye ni ryo rizaba umugabo wo kudushinja,+ kuko ryumvise amagambo yose Yehova yavuganye natwe. Nimwihakana Imana yanyu, iri buye rizaba umugabo wo kubashinja.” 28  Nuko Yosuwa asezerera abantu, buri wese ajya muri gakondo ye.+ 29  Ibyo birangiye, Yosuwa mwene Nuni umugaragu wa Yehova aza gupfa afite imyaka ijana na cumi.+ 30  Bamuhamba mu isambu yo muri gakondo ye i Timunati-Sera,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gashi. 31  Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cyose cy’abakuru ba Isirayeli basigaye Yosuwa amaze gupfa,+ bo bari bazi neza ibyo Yehova yari yarakoreye Isirayeli byose.+ 32  Amagufwa ya Yozefu+ Abisirayeli bari baravanye muri Egiputa bayahamba i Shekemu, mu isambu Yakobo yaguze na bene Hamori+ se wa Shekemu ibiceri ijana by’ifeza;+ iyo sambu iba gakondo ya bene Yozefu.+ 33  Eleyazari mwene Aroni na we arapfa,+ bamushyingura ku musozi wa Finehasi umuhungu we,+ yari yarahawe mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.

Ibisobanuro ahagana hasi