Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 23:1-16

23  Hashize igihe kirekire Yehova ahaye Abisirayeli amahoro + abakiza abanzi babo impande zose, igihe Yosuwa yari amaze gusaza, ageze mu za bukuru,+  Yosuwa yahamagaye Abisirayeli bose,+ abakuru ba Isirayeli, abakuru b’imiryango yabo, abacamanza babo n’abatware babo,+ arababwira ati “dore ndashaje, ngeze mu za bukuru.  Mwabonye ibintu byose Yehova Imana yanyu yakoreye aya mahanga yose abigirira mwe.+ Yehova Imana yanyu ni we wabarwaniriraga.+  Dore ibihugu by’amahanga asigaye n’iby’amahanga yose narimbuye+ uhereye kuri Yorodani werekeza mu burengerazuba+ ukageza ku Nyanja Nini, nabihaye imiryango yanyu ho gakondo nkoresheje ubufindo.+  Yehova Imana yanyu ni we wabirukanye imbere yanyu,+ abanyaga igihugu cyabo kubera mwe, muracyigarurira nk’uko Yehova Imana yanyu yari yarabibasezeranyije.+  “Muzabe intwari cyane+ mukomeze gukurikiza ibintu byose byanditswe mu gitabo+ cy’amategeko ya Mose. Ntimuzateshuke ngo muce iburyo cyangwa ibumoso,+  cyangwa ngo mwifatanye n’abantu basigaye bo muri ayo mahanga.+ Ntimuzavuge amazina y’imana zabo,+ ntimuzarahire mu mazina yazo,+ ntimuzazikorere cyangwa ngo muzunamire.+  Ahubwo muzifatanye akaramata kuri Yehova Imana yanyu,+ nk’uko mwabigenje kugeza ubu.  Yehova na we azirukana imbere yanyu amahanga akomeye kandi afite imbaraga.+ (Kugeza ubu nta washoboye kubahagarara imbere.)+ 10  Umuntu umwe muri mwe azirukana igihumbi,+ kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira+ nk’uko yabibasezeranyije.+ 11  Mukomeze kuba maso murinde+ ubugingo bwanyu, mukunde Yehova Imana yanyu.+ 12  “Ariko nimuramuka musubiye inyuma+ mukifatanya akaramata n’abo muri ayo mahanga basigaye,+ ni ukuvuga abakiri kumwe namwe, maze mugashyingirana,+ mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe, 13  mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kwirukana ayo mahanga ari mwe abigirira,+ kandi ko ayo mahanga azababera umutego n’ikigoyi, akababera nk’ikiboko mu mbavu+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzarimbukira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.+ 14  “Dore ndagiye nk’uko abo mu isi bose bagenda,+ kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho. Nta na rimwe ritasohoye.+ 15  Nk’uko Yehova Imana yanyu yabasohorejeho amasezerano yose yari yarabasezeranyije,+ ni na ko Yehova azabateza ya mivumo yose, kugeza igihe muzarimbukira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye,+ 16  kuko muzaba mwararenze ku isezerano Yehova Imana yanyu yabategetse kubahiriza, mugakorera izindi mana mukazunamira.+ Uburakari bwa Yehova buzabagurumanira,+ kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi