Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 22:1-34

22  Icyo gihe Yosuwa ahamagara Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase+  arababwira ati “mwakurikije ibyo Mose umugaragu wa Yehova yabategetse+ byose kandi mwaranyumviye mu byo nabategetse byose.+  Kuva icyo gihe cyose+ kugeza n’uyu munsi, ntimwatereranye abavandimwe banyu kandi mwakurikije ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse.+  None Yehova Imana yanyu yahaye abavandimwe banyu amahoro, nk’uko yari yarabibasezeranyije.+ Ngaho nimugende musubire mu mahema yanyu, mu gihugu mwahawe ho gakondo, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye hakurya ya Yorodani.+  Icyakora muzitondere amabwiriza+ n’amategeko Mose umugaragu wa Yehova yabategetse, mukunda Yehova Imana yanyu,+ mukagendera mu nzira ze zose,+ mukumvira amategeko ye,+ mukamwifatanyaho akaramata+ kandi mukamukorera+ n’umutima wanyu wose+ n’ubugingo bwanyu bwose.”+  Nuko Yosuwa abaha umugisha,+ arabohereza ngo bajye mu mahema yabo.  Igice kimwe cy’abagize umuryango wa Manase, Mose yari yaragihaye gakondo i Bashani,+ ikindi gice Yosuwa agiha gakondo mu bavandimwe babo mu burengerazuba bwa Yorodani.+ Abo na bo Yosuwa yabahaye umugisha ubwo yaboherezaga mu mahema yabo.  Arababwira ati “nimusubire mu mahema yanyu mujyanye ubutunzi bwinshi n’amatungo menshi cyane n’ifeza na zahabu n’umuringa n’icyuma n’imyambaro myinshi cyane.+ Mugabane n’abavandimwe banyu iminyago mwasahuye+ abanzi banyu.”  Nuko Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase basiga abandi Bisirayeli i Shilo mu gihugu cy’i Kanani, basubira i Gileyadi+ mu gihugu bari barahawe ho gakondo, igihugu bari baratujwemo bitegetswe na Yehova, abinyujije kuri Mose.+ 10  Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase bageze mu karere ka Yorodani kari mu gihugu cy’i Kanani, bubaka hafi ya Yorodani igicaniro+ kinini cyane. 11  Hanyuma abandi Bisirayeli baza kumva+ abantu bavuga bati “Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase bubatse igicaniro ku rugabano rw’igihugu cy’i Kanani, mu karere ka Yorodani, mu ruhande rw’Abisirayeli.” 12  Abisirayeli babyumvise, iteraniro ry’Abisirayeli+ ryose rikoranira i Shilo+ kugira ngo babatere.+ 13  Abisirayeli batuma+ Finehasi+ mwene Eleyazari umutambyi ku Barubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase bari mu gihugu cy’i Gileyadi, 14  ajyana n’abatware icumi, buri wese akaba yari umutware w’inzu ya ba sekuruza mu miryango ya Isirayeli yose, kandi buri wese yari umutware w’inzu ya ba sekuruza, atwara ibihumbi by’Abisirayeli.+ 15  Amaherezo bagera mu gihugu cy’i Gileyadi, babwira+ Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase bati 16  “Iteraniro rya Yehova+ ryose ryavuze riti ‘kuki mwahemukiye+ Imana ya Isirayeli? Kuki mwateye Yehova umugongo+ mukareka kumukurikira, mukiyubakira igicaniro+ mugira ngo mwigomeke kuri Yehova? 17  Ese mwabonye ko icyaha twakoreye i Pewori+ nta cyo kivuze? Nubwo iteraniro rya Yehova ryagezweho n’icyorezo,+ na n’uyu munsi ntituracyiyezaho. 18  None se murashaka gutera Yehova umugongo mukareka kumukurikira? Uyu munsi nimwigomeka kuri Yehova, ejo azarakarira iteraniro ryose ry’Abisirayeli.+ 19  Niba igihugu mwahawe ho gakondo gihumanye,+ nimwambuke muze mu gihugu cya Yehova+ aho ihema rya Yehova riri,+ muture hagati muri twe. Mwe kwigomeka kuri Yehova ngo mutume natwe dufatwa nk’abigometse bitewe n’uko mwubatse ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu.+ 20  Ese Akani+ mwene Zera si we wahemutse akiba ikintu cyagombaga kurimburwa? None se Imana ntiyarakariye iteraniro ryose ry’Abisirayeli?+ Kandi si we wenyine wapfuye azira icyaha cye.’”+ 21  Nuko Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase basubiza+ abatware b’ibihumbi by’Abisirayeli+ bati 22  “Yehova Imana,+ Imana nyamana,+ Yehova+ Imana, Imana nyamana, arabizi+ kandi Isirayeli na yo irabimenya.+ Yehova,+ niba twarabikoreye kukwigomekaho+ no kuguhemukira, uyu munsi ntudukize. 23  Niba twaracyubatse tugambiriye gutera Yehova umugongo ngo tureke kumukurikira, cyangwa niba cyari icyo gutambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro cyangwa amaturo y’ibinyampeke+ cyangwa gutambiraho ibitambo bisangirwa, Yehova ubwe arabyigenzurira.+ 24  Twubatse iki gicaniro kubera ko twari duhangayitse, twibwira tuti ‘mu gihe kizaza abana banyu bazabwira abacu bati “muhuriye he na Yehova Imana ya Isirayeli? 25  Yehova yashyize urugabano hagati yacu namwe Abarubeni n’Abagadi, ari rwo Yorodani. Nta ho muhuriye na Yehova.”+ Abana banyu bazatuma abacu bareka gutinya Yehova.’+ 26  “Ni cyo cyatumye tuvuga tuti ‘reka tugire icyo dukora, twiyubakire igicaniro, kitari icyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa ikindi gitambo, 27  ahubwo kizabe umuhamya hagati yacu+ namwe n’abazadukomokaho, ko tuzakorera Yehova tukamutambira ibitambo bikongorwa n’umuriro, ibitambo bisangirwa+ hamwe n’ibindi bitambo, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabwira abacu bati “nta ho muhuriye na Yehova.”’ 28  Nuko turavuga tuti ‘nibaramuka batubwiye batyo cyangwa bakabibwira abazadukomokaho, tuzabasubiza tuti “dore igicaniro ba data bubatse kigereranya igicaniro cya Yehova. Ntibacyubakiye kugitambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa ikindi gitambo, ahubwo bacyubakiye kuba umuhamya hagati yacu namwe.”’ 29  Ntibikabeho ko duhuza inama yo kwigomeka kuri Yehova ngo dutere Yehova umugongo tureke kumukurikira,+ twubaka ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu kiri imbere y’ihema rye, ngo tugitambireho igitambo gikongorwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke cyangwa ikindi gitambo.”+ 30  Finehasi+ umutambyi n’abatware b’iteraniro+ n’abatware b’ibihumbi by’Abisirayeli bari kumwe na we bumvise amagambo Abarubeni, Abagadi n’Abamanase bavuze, arabanyura. 31  Nuko Finehasi mwene Eleyazari umutambyi abwira Abarubeni, Abagadi n’Abamanase ati “uyu munsi tumenye rwose ko Yehova ari muri twe,+ kuko mutahemukiye Yehova. Ubu mukijije Abisirayeli ukuboko kwa Yehova.”+ 32  Finehasi mwene Eleyazari umutambyi n’abatware bari kumwe na we basiga+ Abarubeni, Abagadi n’Abamanase mu gihugu cy’i Gileyadi, basubira mu gihugu cy’i Kanani aho abandi Bisirayeli bari, bajya kubabwira ayo magambo.+ 33  Ayo magambo ashimisha Abisirayeli maze basingiza Imana,+ ntibongera kuvuga ibyo kuzamuka ngo batere igihugu Abarubeni n’Abagadi bari batuyemo, ngo bakirimbure. 34  Abarubeni n’Abagadi bita icyo gicaniro izina,* baravuga bati “ni umuhamya hagati yacu ko Yehova ari Imana y’ukuri.”+

Ibisobanuro ahagana hasi