Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 18:1-28

18  Nuko iteraniro ry’Abisirayeli ryose riteranira i Shilo,+ bahashinga ihema ry’ibonaniro+ kuko bari baramaze kwigarurira icyo gihugu.+  Icyakora, mu Bisirayeli hari imiryango irindwi yari itarahabwa gakondo yayo.  Yosuwa abwira Abisirayeli ati “muzazarira mugeze ryari, ko mutagenda ngo mwigarurire igihugu+ Yehova Imana ya ba sokuruza yabahaye?+  Mushake abagabo batatu muri buri muryango, mbohereze bahaguruke bagende batambagire igihugu, bashushanye uko kizagabanywamo gakondo, hanyuma bagaruke aho ndi.+  Bazakigabanyemo imigabane irindwi.+ Yuda azakomeza gutura muri gakondo ye mu majyepfo,+ naho bene Yozefu bakomeze gutura muri gakondo yabo mu majyaruguru.+  Muzashushanye icyo gihugu mukigabanyemo imigabane irindwi, maze munzanire icyo gishushanyo mbakorere ubufindo+ hano imbere ya Yehova Imana yacu.  Abalewi nta mugabane bazahabwa muri mwe+ kubera ko umurimo w’ubutambyi bakorera Yehova ari wo murage wabo.+ Naho Gadi na Rubeni+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ bo bahawe gakondo yabo mu ruhande rwa Yorodani rwerekeye iburasirazuba, bayihawe na Mose umugaragu wa Yehova.”+  Nuko abo bagabo barahaguruka ngo bagende. Yosuwa abwira+ abari bagiye gushushanya icyo gihugu ati “nimugende mutambagire igihugu, mugishushanye, hanyuma mugaruke aho ndi, kuko hano i Shilo+ ari ho nzabakorera ubufindo+ imbere ya Yehova.”  Abo bagabo baragenda bazenguruka icyo gihugu, bagishushanya+ mu gitabo berekana uko giteye bakurikije imigi yacyo, bakigabanyamo imigabane irindwi. Hanyuma bagaruka aho Yosuwa yari ari mu nkambi i Shilo, 10  abakorera ubufindo aho i Shilo imbere ya Yehova.+ Yosuwa agabanya icyo gihugu Abisirayeli, buri wese abona umugabane we.+ 11  Bene Benyamini+ bahabwa umugabane+ hakurikijwe amazu yabo. Gakondo yabo yari hagati ya gakondo ya bene Yuda+ n’iya bene Yozefu.+ 12  Mu majyaruguru, urugabano rwabo rwaheraga kuri Yorodani rukazamuka mu ibanga rya Yeriko+ mu majyaruguru, rugakomeza ku musozi rugana mu burengerazuba, rukagarukira mu butayu bw’i Beti-Aveni.+ 13  Rwavaga aho rugakomeza rukagera i Luzi,+ mu ibanga ryo mu majyepfo ya Luzi, ni ukuvuga i Beteli,+ hanyuma rukamanuka rukagera Ataroti-Adari+ ku musozi uri mu majyepfo ya Beti-Horoni y’Epfo.+ 14  Rwavaga ku musozi wari uteganye na Beti-Horoni rukerekeza mu majyepfo, rugakomeza rukagera i Kiriyati-Bayali, ni ukuvuga i Kiriyati-Yeyarimu,+ umugi wa bene Yuda, rukagarukira aho. Urwo ni rwo rwari urugabano rwa gakondo yabo mu burengerazuba. 15  Urugabano rwabo rwo mu majyepfo rwaheraga ku rugabano rwa Kiriyati-Yeyarimu rukagenda rwerekeza mu burengerazuba, rukagera ku isoko y’amazi y’i Nefutowa.+ 16  Rwaramanukaga rukagera ku ntangiriro y’umusozi uteganye n’igikombe cya mwene Hinomu,+ kiri mu kibaya cya Refayimu+ mu majyaruguru, rukamanuka rugana mu gikombe cya Hinomu, rukagera mu ibanga ry’umusozi umugi w’Abayebusi+ wari wubatsweho mu majyepfo, rukamanuka rukagera Eni-Rogeli.+ 17  Rwakomezaga rwerekeza mu majyaruguru rukagera Eni-Shemeshi, rukagera n’i Geliloti hateganye n’inzira izamuka ijya Adumimu,+ rukamanuka rukagera ku ibuye+ rya Bohani+ mwene Rubeni. 18  Rwarambukaga rukagera mu ibanga ryo mu majyaruguru, ahateganye na Araba, rukamanuka rukagera muri Araba. 19  Urwo rugabano rwarambukaga rukagera mu ibanga rya Beti-Hogula+ ryo mu majyaruguru, rukagarukira ku kigobe cyo mu majyaruguru cy’Inyanja y’Umunyu,+ aho Yorodani iyiroheramo mu majyepfo. Urwo ni rwo rwari urugabano rwo mu majyepfo. 20  Mu burasirazuba, Yorodani ni yo yari urugabano rwayo. Izo ni zo zari imbibi za gakondo yahawe bene Benyamini hakurikijwe amazu yabo. 21  Imigi yahawe abo mu muryango wa Benyamini hakurikijwe amazu yabo ni Yeriko,+ Beti-Hogula, Emeki-Kesisi, 22  Beti-Araba,+ Semarayimu, Beteli,+ 23  Awimu, Para, Ofura,+ 24  Kefari-Amoni, Ofuni na Geba;+ imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo. 25  Gibeyoni,+ Rama, Beroti, 26  Misipe,+ Kefira,+ Mosa, 27  Rekemu, Irupeli, Tarala, 28  Sela,+ Ha-Yelefu, Yebusi, ni ukuvuga Yerusalemu,+ Gibeya+ na Kiriyati; imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. Iyo ni yo gakondo yahawe bene Benyamini hakurikijwe amazu yabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi