Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 14:1-15

14  Iyo ni yo gakondo Abisirayeli bahawe mu gihugu cy’i Kanani,+ iyo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’imiryango ya Isirayeli babahaye ho umurage.+  Iyo miryango icyenda n’igice yahawe gakondo hakoreshejwe ubufindo,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose.+  Mose yari yarahaye gakondo indi miryango ibiri n’igice hakurya ya Yorodani,+ ariko Abalewi bo ntiyabahaye umurage mu bandi Bisirayeli.+  Bene Yozefu bari barabaye imiryango ibiri,+ uwa Manase+ n’uwa Efurayimu.+ Nta mugabane Abalewi bahawe muri icyo gihugu, uretse imigi+ yo guturamo n’inzuri z’amashyo yabo n’imikumbi yabo.+  Uko Yehova yategetse Mose ni ko Abisirayeli babigenje. Nuko bagabanya icyo gihugu.  Bene Yuda bajya kureba Yosuwa i Gilugali,+ Kalebu+ mwene Yefune w’Umukenazi+ aramubwira ati “uzi neza ijambo Yehova yabwiye+ Mose umuntu w’Imana y’ukuri+ avuga ibyanjye nawe, igihe twari i Kadeshi-Baruneya.+  Igihe Mose umugaragu wa Yehova yanyoherezaga nkava i Kadeshi-Baruneya nkajya gutata igihugu,+ nari mfite imyaka mirongo ine. Ngarutse, namubwiye ibyo nabonye nk’uko byari biri mu mutima wanjye.+  Abavandimwe banjye twajyanye batumye umutima w’abantu ushonga.+ Ariko jyeweho, nakurikiye Yehova Imana yanjye muri byose.+  Uwo munsi, Mose yararahiye ati ‘igihugu watambagiye+ nzakiguhaho umurage, wowe n’abana bawe, kugeza ibihe bitarondoreka, kuko wakurikiye Yehova Imana yanjye muri byose.’+ 10  Yehova yampaye kurama+ nk’uko yabisezeranyije.+ Uhereye igihe Yehova yahereye Mose iryo sezerano, igihe Abisirayeli bari mu rugendo mu butayu,+ ubu hashize imyaka mirongo ine n’itanu, none dore nujuje imyaka mirongo inani n’itanu. 11  Nyamara uyu munsi mfite imbaraga nk’izo nari mfite igihe Mose yanyoherezaga.+ Imbaraga zo kujya ku rugamba nari mfite icyo gihe, ni zo mfite n’ubu, zaba izo gutabara cyangwa izo gutabaruka.+ 12  None mpa ka karere k’imisozi miremire Yehova yansezeranyije urya munsi,+ kuko icyo gihe wiyumviye ko hari hatuwe n’Abanakimu,+ kandi ko hari imigi ikomeye igoswe n’inkuta.+ Yehova azabana nanjye+ kandi nzigarurira iyo migi yabo nk’uko Yehova yabisezeranyije.”+ 13  Nuko Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha, arangije amuha Heburoni ho gakondo.+ 14  Ni yo mpamvu Heburoni yabaye gakondo ya Kalebu mwene Yefune w’Umukenazi kugeza n’uyu munsi, kuko yakurikiye Yehova Imana ya Isirayeli muri byose.+ 15  Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-Aruba+ (Aruba+ uwo ni we wari ukomeye cyane mu Banakimu). Nuko intambara irarangira, igihugu kigira ituze.+

Ibisobanuro ahagana hasi