Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 12:1-24

12  Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli batsinze bakabyigarurira mu ruhande rwa Yorodani rwerekeye iburasirazuba,+ kuva ku kibaya cya Arunoni+ kugeza ku Musozi wa Herumoni+ na Araba+ yose werekeza iburasirazuba:  Sihoni+ umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni,+ wategekaga umugi wa Aroweri+ wari ku nkengero z’ikibaya cya Arunoni.+ Akarere kose kava mu kibaya cya Arunoni hagati kakagera mu kibaya cya Yaboki+ kari ake. Yategekaga kimwe cya kabiri cy’igihugu cy’i Gileyadi. Nanone Yaboki yari urugabano rw’Abamoni.  Yategekaga no kuva kuri Araba+ kugera ku nyanja ya Kinereti+ werekeza iburasirazuba, akageza no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu,+ mu burasirazuba, werekeza i Beti-Yeshimoti;+ naho mu majyepfo akageza munsi y’umusozi wa Pisiga.+  Ogi,+ umwami w’i Bashani, wari umwe mu Barefayimu+ basigaye wari utuye muri Ashitaroti+ na Edureyi,+  yategekaga akarere gakubiyemo Umusozi wa Herumoni+ n’i Saleka n’i Bashani+ hose kugeza ku rugabano rw’Abageshuri+ n’Abamakati,+ agategeka na kimwe cya kabiri cy’igihugu cy’i Gileyadi akageza ku gihugu cya Sihoni,+ umwami w’i Heshiboni.+  Mose umugaragu wa Yehova n’Abisirayeli barabatsinze,+ hanyuma Mose umugaragu wa Yehova ahaha Abarubeni,+ Abagadi+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ ngo habe gakondo yabo.  Aba ni bo bami b’ibihugu Yosuwa n’Abisirayeli batsinze mu ruhande rwa Yorodani rwerekeye mu burengerazuba, kuva i Bayali-Gadi+ mu kibaya cy’i Libani+ kugeza ku Musozi wa Halaki+ ugenda ukagera i Seyiri,+ hanyuma Yosuwa akahagabanya imiryango y’Abisirayeli akurikije gakondo yabo;+  abaha akarere k’imisozi miremire na Shefela no muri Araba no mu mabanga y’imisozi no mu butayu n’i Negebu,+ kandi utwo turere twari dutuwe n’Abaheti, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+  Abo bami ni aba: umwe ni umwami w’i Yeriko;+ undi ni umwami wa Ayi,+ hari hegeranye n’i Beteli; 10  undi ni umwami w’i Yerusalemu;+ undi ni umwami w’i Heburoni;+ 11  undi ni umwami w’i Yaramuti;+ undi ni umwami w’i Lakishi;+ 12  undi ni umwami wa Eguloni;+ undi ni umwami w’i Gezeri;+ 13  undi ni umwami w’i Debiri;+ undi ni umwami w’i Gederi; 14  undi ni umwami w’i Horuma; undi ni umwami wa Aradi; 15  undi ni umwami w’i Libuna;+ undi ni umwami wa Adulamu; 16  undi ni umwami w’i Makeda;+ undi ni umwami w’i Beteli;+ 17  undi ni umwami w’i Tapuwa; undi ni umwami w’i Heferi;+ 18  undi ni umwami wa Afeki; undi ni umwami w’i Lasharoni; 19  undi ni umwami w’i Madoni;+ undi ni umwami w’i Hasori;+ 20  undi ni umwami w’i Shimuroni-Meroni; undi ni umwami wa Akishafu;+ 21  undi ni umwami w’i Tanaki; undi ni umwami w’i Megido;+ 22  undi ni umwami w’i Kedeshi; undi ni umwami w’i Yokineyamu+ y’i Karumeli; 23  undi ni umwami w’i Dori mu misozi y’i Dori;+ undi ni umwami w’i Goyimu y’i Gilugali; 24  undi ni umwami w’i Tirusa.Abo bami bose bari mirongo itatu n’umwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi