Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yosuwa 10:1-43

10  Adoni-Sedeki umwami w’i Yerusalemu akimara kumva ko Yosuwa yigaruriye Ayi+ akayirimbura,+ akamenya ko uko yagenje Yeriko+ n’umwami wayo+ ari na ko yagenje Ayi n’umwami wayo,+ kandi ko abaturage b’i Gibeyoni bagiranye isezerano ry’amahoro n’Abisirayeli+ kandi bagakomeza gutura hagati muri bo,  yagize ubwoba cyane+ kuko Gibeyoni yari umugi ukomeye, nk’umwe mu migi ikomeye itegekwa n’abami, kandi ikaba yari ikomeye cyane kuruta Ayi,+ n’abantu bayo bose bakaba bari abanyambaraga.  Nuko Adoni-Sedeki umwami w’i Yerusalemu+ atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni,+ no kuri Piramu umwami w’i Yaramuti,+ no kuri Yafiya umwami w’i Lakishi,+ no kuri Debiri umwami wa Eguloni+ ati  “nimuzamuke mumfashe dutere Gibeyoni kuko yagiranye amasezerano y’amahoro na Yosuwa n’Abisirayeli.”+  Abo bami batanu b’Abamori,+ ni ukuvuga umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’umwami wa Eguloni, bishyira hamwe bose barazamuka, bazamukana n’ingabo zabo zose bashinga ibirindiro i Gibeyoni, barahatera.  Ab’i Gibeyoni babyumvise batuma kuri Yosuwa mu nkambi y’i Gilugali+ bati “ntutererane abagaragu bawe.+ Zamuka wihuta udutabare kandi uturwaneho, kuko abami bose b’Abamori batuye mu karere k’imisozi miremire bishyize hamwe bakadutera.”  Yosuwa ava i Gilugali azamukana n’ingabo zose+ n’abagabo bose b’intwari kandi b’abanyambaraga.+  Yehova abwira Yosuwa ati “ntubatinye+ kuko nabahanye mu maboko yawe.+ Nta n’umwe muri bo uzaguhagarara imbere.”+  Yosuwa ava i Gilugali arara agenda ijoro ryose, abatera abatunguye. 10  Yehova abateza urujijo imbere y’Abisirayeli,+ Abisirayeli babicira i Gibeyoni+ barabatikiza, babakurikira mu nzira imanuka i Beti-Horoni, bagenda babica kugeza Azeka+ n’i Makeda.+ 11  Igihe bamanukaga mu nzira y’i Beti-Horoni bahunze Abisirayeli, Yehova yabagushijeho amahindu manini+ aturutse mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera Azeka. Nuko barapfa. Abishwe n’urubura bari benshi kurusha abo Abisirayeli bicishije inkota. 12  Icyo gihe, ku munsi Yehova yahanye Abamori mu maboko y’Abisirayeli, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati“wa zuba we,+ hagarara hejuru ya Gibeyoni,+nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni.”+ 13  Nuko izuba n’ukwezi birahagarara, kugeza igihe iryo shyanga ryamariye guhora inzigo abanzi baryo.+ Mbese ibyo ntibyanditswe mu gitabo cya Yashari?+ Nuko izuba rihagarara mu kirere rwagati ntiryarenga, rimara hafi umunsi wose.+ 14  Nta wundi munsi wigeze uhwana n’uwo, haba mbere yawo cyangwa nyuma yawo, ubwo Yehova yumvaga umuntu muri ubwo buryo,+ kuko Yehova ubwe ari we warwaniriraga Isirayeli.+ 15  Ibyo birangiye, Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we basubira mu nkambi y’i Gilugali.+ 16  Hagati aho ba bami batanu barahunze+ bajya kwihisha mu buvumo bw’i Makeda.+ 17  Abantu baraza babwira Yosuwa bati “twabonye ba bami batanu bihishe mu buvumo bw’i Makeda.”+ 18  Yosuwa aravuga ati “nimuhirikire amabuye manini ku munwa w’ubwo buvumo, mushyireho n’abantu bo kubarinda. 19  Ariko mwebweho ntimuhagarare. Mukurikire abanzi banyu mubatere mubaturutse inyuma.+ Ntimutume binjira mu migi yabo kuko Yehova Imana yanyu yabahanye mu maboko yanyu.”+ 20  Yosuwa n’Abisirayeli bamaze kubatikiza kugeza aho babatsindiye uruhenu,+ n’abarokotse muri bo bagahunga bakinjira mu migi ikomeye igoswe n’inkuta,+ 21  abantu bose batabaruka amahoro basubira mu nkambi aho Yosuwa yari ari i Makeda. Nta muntu watinyutse kugira ijambo ribi avuga ku Bisirayeli.+ 22  Yosuwa aravuga ati “mukingure ubuvumo mukuremo ba bami batanu mubanzanire.” 23  Babigenza uko ababwiye, bakura ba bami batanu mu buvumo, ari bo umwami w’i Yerusalemu,+ umwami w’i Heburoni,+ umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi+ n’umwami wa Eguloni,+ barabamuzanira. 24  Bamaze kuzanira Yosuwa abo bami, ahamagara ingabo z’Abisirayeli zose, abwira abagaba b’ingabo bari batabaranye na we ati “nimwigire hino mukandagire aba bami ku gakanu.”+ Nuko baraza bakandagira abo bami ku gakanu.+ 25  Yosuwa arababwira ati “ntimugire ubwoba ngo mukuke umutima.+ Mugire ubutwari kandi mukomere, kuko uku ari ko Yehova azagenza abanzi banyu bose murwana na bo.”+ 26  Hanyuma Yosuwa arabica, abamanika ku biti bitanu barahirirwa kugeza nimugoroba.+ 27  Izuba rirenze Yosuwa atanga itegeko, babamanura kuri bya biti+ babajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo. Bashyira amabuye manini ku munwa w’ubwo buvumo, na n’ubu aracyahari. 28  Uwo munsi Yosuwa yigarurira Makeda,+ yicisha inkota abaho bose, arimbura umwami waho n’umuntu* wese wari muri uwo mugi.+ Nta muntu n’umwe yasize. Yagenje umwami w’i Makeda+ nk’uko yari yaragenje umwami w’i Yeriko. 29  Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Makeda bajya i Libuna barahatera.+ 30  Icyo gihe nabwo, Yehova ahana mu maboko y’Abisirayeli uwo mugi n’umwami wawo, bicisha inkota abaho bose, n’umuntu wese wari uwurimo. Nta muntu n’umwe basize. Umwami waho bamugenza nk’uko bagenje umwami w’i Yeriko.+ 31  Hanyuma Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bava i Libuna bajya i Lakishi+ bahashinga ibirindiro, barahatera. 32  Yehova ahana Lakishi mu maboko y’Abisirayeli, bayifata ku munsi wa kabiri. Bicisha inkota abaho bose,+ n’umuntu wese uyirimo, bayikorera nk’ibyo bakoreye Libuna byose. 33  Icyo gihe ni bwo Horamu umwami w’i Gezeri+ yazamutse aza gutabara Lakishi. Nuko Yosuwa amwicana n’ingabo ze, ntiyagira n’umwe mu bantu be asigaza.+ 34  Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bava i Lakishi bajya Eguloni+ bahashinga ibirindiro, barahatera. 35  Uwo munsi barayifata, bicisha inkota abaho bose, barimbura umuntu wese wari uyirimo, bayikorera nk’ibyo bakoreye Lakishi.+ 36  Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bava Eguloni bajya i Heburoni,+ barahatera. 37  Barayigarurira, bayirimbuza inkota, n’imidugudu yayo yose n’umwami wayo n’umuntu wese wari uyirimo. Nta muntu n’umwe Yosuwa yarokoye; yayikoreye nk’ibyo yakoreye Eguloni. Nuko arayirimbura, arimbura n’umuntu wese wari uyirimo.+ 38  Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bagaruka i Debiri,+ barahatera. 39  Arahigarurira, yigarurira n’imidugudu yaho yose afata n’umwami waho, babarimbuza inkota, barimbura n’umuntu wese wari muri uwo mugi.+ Nta muntu n’umwe yasize.+ Yakoreye Debiri n’umwami wayo nk’ibyo yari yarakoreye Heburoni, ndetse n’ibyo yari yarakoreye Libuna n’umwami wayo.+ 40  Nguko uko Yosuwa yarimbuye igihugu cyose: akarere k’imisozi miremire,+ Negebu,+ Shefela+ n’amabanga y’imisozi,+ arimbura n’abami baho bose. Nta muntu n’umwe yasize; igihumeka cyose+ yarakirimbuye,+ nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabitegetse.+ 41  Kuva i Kadeshi-Baruneya+ kugeza i Gaza+ n’igihugu cyose cy’i Gosheni+ ukageza i Gibeyoni,+ hose Yosuwa yarahatsinze. 42  Yosuwa atsinda abo bami bose yigarurira n’ibihugu byabo mu gitero kimwe,+ kubera ko Yehova Imana ya Isirayeli ari we warwaniriraga Isirayeli.+ 43  Ibyo birangiye, Yosuwa n’Abisirayeli bose bari kumwe na we basubira mu nkambi y’i Gilugali.+

Ibisobanuro ahagana hasi