Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yona 3:1-10

3  Ijambo rya Yehova rigera kuri Yona ku ncuro ya kabiri rigira riti+  “haguruka ujye mu mugi munini wa Nineve, ubatangarize+ amagambo ngiye kukubwira.”  Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko ijambo rya Yehova ryari ryabimubwiye.+ Imana yabonaga ko Nineve ari umugi munini+ umuntu yagenda iminsi itatu.  Amaherezo Yona yinjira muri uwo mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe atangaza ati “hasigaye iminsi mirongo ine gusa Nineve ikarimburwa.”+  Nuko abantu b’i Nineve bizera Imana,+ batangaza ko abantu bose biyiriza ubusa kandi bakambara ibigunira,+ guhera ku ukomeye muri bo kugeza ku woroheje.  Ayo magambo ageze ku mwami w’i Nineve,+ ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura imyambaro ya cyami, yambara ibigunira, yicara mu ivu.+  Nanone umwami n’abanyacyubahiro be baca iteka ritangazwa muri Nineve hose bati “Nta muntu cyangwa amatungo, yaba amagufi cyangwa amaremare, bigomba kugira icyo birya. Ntibigomba kurya, ndetse ntibigomba no kunywa amazi.+  Abantu ndetse n’amatungo bambare ibigunira. Abantu batakambire Imana cyane kandi bahindukire+ buri wese areke inzira ye mbi, bareke n’ibikorwa by’urugomo bakora.  Nta wamenya, wenda Imana y’ukuri yakwigarura, ikisubiraho+ maze ikareka uburakari bwayo bugurumana ntiturimbuke!”+ 10  Imana y’ukuri ibona ibyo bakoze,+ ukuntu bari baretse inzira zabo mbi,+ maze Imana y’ukuri yisubiraho+ ireka ibyago yari yavuze ko iri bubateze; ntiyabibateza.+

Ibisobanuro ahagana hasi