Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yona 2:1-10

2  Nuko Yona asenga Yehova Imana ye ari mu nda y’urufi,+  ati“Natakambiye Yehova ngeze ahaga,+ aransubiza.+Natabaje ndi mu nda y’imva.*+Wumvise ijwi ryanjye.+   Igihe wanjugunyaga imuhengeri, hagati mu nyanja,+ Imigezi yarangose. Imivumba yawe yose n’imiraba yawe yose yarandengeye.+   Naravuze nti ‘nirukanywe imbere y’amaso yawe!+ Nzongera nte kureba urusengero rwawe rwera?’+   Amazi yarangose impande zose ku buryo nari ngiye gupfa;+ amazi y’imuhengeri yarangose. Ibyatsi byo mu mazi byanyizingiye ku mutwe.   Naramanutse ngera aho imisozi itereye. Ibihindizo by’isi byari hejuru yanjye kugeza ibihe bitarondoreka. Ariko wowe Yehova Mana yanjye, wakuye ubuzima bwanjye mu rwobo.+   Igihe nari nanegekaye,+ nibutse Yehova.+ Nuko isengesho ryanjye rikugeraho uri mu rusengero rwawe rwera.+   Abasenga ibigirwamana bo baba bataye isoko yabo y’ineza yuje urukundo.+   Ariko jyeweho nzagusingiza kandi nzagutambira ibitambo.+Ibyo nahize nzabihigura.+ Agakiza gaturuka kuri Yehova.”+ 10  Amaherezo Yehova ategeka urwo rufi ruruka Yona imusozi.+

Ibisobanuro ahagana hasi