Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yohana 3:1-36

3  Hariho umugabo wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemu,+ akaba yari umutware w’Abayahudi.  Uwo mugabo aza aho ari nijoro+ aramubwira ati “Rabi,+ tuzi ko uri umwigisha+ waturutse ku Mana,+ kuko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibimenyetso+ nk’ibyo ukora, Imana itari kumwe na we.”+  Yesu aramusubiza+ ati “ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabanje kongera kubyarwa,+ atabasha kubona ubwami bw’Imana.”+  Nikodemu aramubaza ati “umuntu ashobora kubyarwa ate kandi ashaje? Ntashobora kongera kwinjira mu nda ya nyina ngo avuke.”  Yesu aramusubiza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabyawe binyuze ku mazi+ no ku mwuka+ adashobora kwinjira mu bwami bw’Imana.  Icyavutse ku mubiri ni umubiri, kandi n’icyavutse ku mwuka ni umwuka.+  Ntutangazwe n’uko nkubwiye ko mugomba kongera kubyarwa.+  Umuyaga+ uhuha werekeza aho ushaka, ukumva ijwi ryawo ariko ntumenye aho uturuka n’aho ujya. Ni na ko bimeze ku muntu wese wabyawe binyuze ku mwuka.”+  Nikodemu aramusubiza ati “ibyo byashoboka bite?” 10  Yesu aramusubiza ati “uri umwigisha wa Isirayeli, none ntuzi ibyo bintu?+ 11  Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko ibyo tuzi ari byo tuvuga, kandi ko ibyo twabonye ari byo duhamya;+ ariko mwe ntimwemera ubuhamya dutanga.+ 12  Niba narababwiye ibintu byo mu isi ntimwemere, nimbabwira ibyo mu ijuru+ muzemera mute? 13  Byongeye kandi, nta muntu n’umwe wazamutse ngo ajye mu ijuru,+ keretse uwamanutse ava mu ijuru,+ ari we Mwana w’umuntu.+ 14  Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka+ mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu agomba kumanikwa,+ 15  kugira ngo umwizera wese ashobore kubona ubuzima bw’iteka.+ 16  “Imana yakunze+ isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege,+ kugira ngo umwizera+ wese atarimbuka,+ ahubwo abone ubuzima bw’iteka.+ 17  Imana ntiyatumye Umwana wayo mu isi gucira isi urubanza,+ ahubwo byari ukugira ngo isi ikizwe+ binyuze kuri we. 18  Umwizera ntacirwa urubanza.+ Utamwizera yamaze gucirwa urubanza, kubera ko atizeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana.+ 19  Iki ni cyo urubanza rushingiraho: umucyo+ waje mu isi,+ ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo,+ kuko ibikorwa byabo ari bibi. 20  Ukora ibikorwa bibi+ yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, kugira ngo ibikorwa bye bitagawa.+ 21  Ariko ukora iby’ukuri aza mu mucyo,+ kugira ngo ibikorwa bye bigaragare ko byakozwe bihuje n’ibyo Imana ishaka.” 22  Hanyuma y’ibyo, Yesu n’abigishwa be bajya mu karere ka Yudaya, bamaranayo igihe runaka kandi abatiza+ abantu. 23  Ariko Yohana+ na we yabatirizaga muri Ayinoni hafi y’i Salimu kuko hari amazi menshi,+ kandi abantu bakomezaga kumusanga kugira ngo babatizwe,+ 24  kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y’imbohe.+ 25  Nuko abigishwa ba Yohana bajya impaka n’Abayahudi ku birebana no kwezwa,+ 26  maze basanga Yohana baramubwira bati “Rabi, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorodani, uwo wahamije,+ dore arimo arabatiza none abantu bose baramusanga.”+ 27  Yohana arabasubiza ati “nta kintu na kimwe umuntu ashobora kubona atagihawe giturutse mu ijuru.+ 28  Mwebwe ubwanyu murampamya ko navuze nti ‘si jye Kristo,+ ahubwo noherejwe kumubanziriza.’+ 29  Ufite umugeni ni we mukwe.+ Icyakora iyo incuti y’umukwe ihagaze imuteze amatwi, igira ibyishimo byinshi cyane ibitewe n’ijwi ry’umukwe. Ku bw’ibyo rero, ibyishimo byanjye biruzuye.+ 30  Uwo agomba gukomeza gukuzwa, naho jye ngakomeza gucishwa bugufi.” 31  Uwaturutse hejuru asumba abandi bose.+ Uwaturutse mu isi ni uwo mu isi kandi avuga ibyo mu isi.+ Uwaturutse mu ijuru asumba abandi bose.+ 32  Ibyo yabonye n’ibyo yumvise ni byo ahamya,+ ariko nta muntu wemera ubuhamya bwe.+ 33  Uwemeye ubuhamya bwe aba yemeje ko Imana ari inyakuri.+ 34  Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana,+ kuko Imana idatanga umwuka iwugera.+ 35  Se akunda+ Umwana we kandi yashyize ibintu byose mu maboko ye.+ 36  Uwizera+ Umwana afite ubuzima bw’iteka;+ utumvira Umwana ntazabona ubuzima,+ ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.+

Ibisobanuro ahagana hasi