Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yohana 2:1-25

2  Nuko ku munsi wa gatatu haba ubukwe i Kana+ ho muri Galilaya, kandi nyina+ wa Yesu yari ahari.  Yesu n’abigishwa be na bo bari batumiwe muri ubwo bukwe.  Divayi imaze gushira, nyina+ wa Yesu aramubwira ati “nta divayi bafite.”  Ariko Yesu aramubwira ati “mugore,+ mpuriye he nawe? Igihe cyanjye ntikiragera.”+  Nyina abwira abaherezaga ati “icyo ababwira cyose mugikore.”+  Icyo gihe hari intango esheshatu z’amazi zibajwe mu mabuye, zabaga ziri aho nk’uko byasabwaga n’umugenzo w’Abayahudi wo kwiyeza,+ buri ntango ikaba yarashoboraga kujyamo incuro ebyiri cyangwa eshatu* z’amazi.  Yesu arababwira ati “izo ntango nimuzuzuze amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara.  Hanyuma arababwira ati “mudaheho mushyire umusangwa mukuru.” Nuko baramushyira.  Umusangwa mukuru amaze gusogongera kuri ayo mazi yari yahinduwe divayi,+ ariko akaba atari azi aho yaturutse, nubwo abaherezaga bari bavomye ayo mazi bo bari bahazi, ahamagara umukwe 10  maze aramubwira ati “abandi bantu bose babanza gutanga divayi nziza,+ abantu bamara gusinda bakazana itaryoshye. Ariko wowe wabitse divayi nziza kugeza ubu.” 11  Ibyo Yesu yabikoreye i Kana ho muri Galilaya, biba intangiriro y’ibimenyetso yakoze, kandi agaragaza icyubahiro cye+ n’abigishwa be baramwizera. 12  Ibyo birangiye, we na nyina n’abavandimwe be+ n’abigishwa be baramanuka bajya i Kaperinawumu,+ ariko ntibamarayo iminsi myinshi. 13  Icyo gihe pasika+ y’Abayahudi yari yegereje; Yesu arazamuka ajya i Yerusalemu.+ 14  Asanga mu rusengero abagurishaga inka n’intama n’inuma,+ n’abari bicaye bavunja amafaranga. 15  Amaze kuboha ikiboko mu migozi, abirukana mu rusengero bose hamwe n’intama n’inka zabo, kandi anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo.+ 16  Hanyuma abwira abagurishaga inuma ati “mukure ibi bintu hano! Inzu+ ya Data mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”+ 17  Abigishwa be bibuka ko handitswe ngo “ishyaka ndwanira inzu yawe rirandya.”+ 18  Nyuma y’ibyo Abayahudi baramubaza bati “none ko ukoze ibyo, ikimenyetso+ watwereka ni ikihe?” 19  Yesu arabasubiza ati “musenye uru rusengero,+ nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.” 20  Nuko Abayahudi baravuga bati “uru rusengero rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, none ngo wowe uzarwubaka mu minsi itatu?” 21  Ariko urusengero+ yavugaga ni umubiri we. 22  Igihe yari amaze kuzurwa mu bapfuye, abigishwa be bibutse+ ko ibyo yigeze kubivuga, maze bizera Ibyanditswe n’amagambo Yesu yavuze. 23  Icyakora igihe yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya pasika,+ abantu benshi babonye ibimenyetso yakoraga+ bizera izina rye.+ 24  Ariko Yesu ntiyabiringiraga+ kuko yari abazi bose, 25  kandi akaba atari akeneye ko hagira umubwira ibyabo, kuko we ubwe yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu.+

Ibisobanuro ahagana hasi