Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 9:1-35

9  Yobu arasubiza ati   “Mu by’ukuri, nzi ko ari uko biri.Ariko se umuntu buntu yabasha ate gutsinda Imana mu rubanza?+   Niyo Imana yashaka kuburana na we,+Ntiyashobora kuyisubiza n’incuro n’imwe mu gihumbi.   Ifite umutima w’ubwenge, ikagira n’imbaraga nyinshi.+Ni nde wayishingana ijosi bikamugwa amahoro?+   Yimura imisozi+ ku buryo abantu batamenya ibyayo;Ni yo yayubitse yarakaye.+   Itigisa isi ikayikura mu mwanya wayo,Ku buryo inkingi zayo+ zinyeganyega.   Itegeka izuba kutarasa,Kandi igatwikira inyenyeri ntizimurike.+   Ni yo yabambye ijuru,+Kandi igenda hejuru y’imiraba ikomeye y’inyanja.+   Ni yo yashyizeho itsinda ry’inyenyeri rya Ashi, irya KesiliN’irya Kima,+ hamwe n’ibyumba by’imbere byo mu Majyepfo. 10  Ikora ibintu bikomeye bitarondoreka,+N’ibintu bitangaje bitagira ingano.+ 11  Dore inyuraho sinyibone,Igakomeza kugenda ariko sinyimenye.+ 12  Dore irashikuza. Ni nde ushobora kuyirwanya?Ni nde wayibwira ati ‘ibyo ukora ni ibiki?’+ 13  Imana ntizareka uburakari bwayo;+Abafasha umunyarugomo+ bazagwa munsi yayo. 14  Mbega ukuntu nkwiriye kurushaho kwitonda mu gihe nyisubiza!Nzatoranya amagambo nyibwira,+ 15  Kandi sinayisubiza niyo naba nzi neza ko ndi mu kuri.+Natakambira uwo tuburana.+ 16  Ese nyihamagaye yanyitaba?+Sinizeye ko yatega amatwi ijwi ryanjye. 17  Ni yo imenagurisha imvura y’umugaru,Ikandema inguma nyinshi nta mpamvu.+ 18  Ntizanyemerera kongera gufata akuka,+Kuko ikomeza kunyuzuzamo ibisharira. 19  Niba hariho ufite imbaraga nyinshi, ni yo nyirazo;+Kandi niba hari umucamanza ukomeye kuyirusha, nampamagaze! 20  Niyo naba ndi mu kuri, akanwa kanjye kampamya icyaha;Niyo naba ndi inyangamugayo, yo yampamya ubuhemu. 21  Niyo naba ndi inyangamugayo sinabyimenyaho;Nazinukwa ubuzima bwanjye. 22  Byose ni kimwe. Ni yo mpamvu mvuga nti‘Umuntu w’inyangamugayo n’umuntu mubi bose irabarimbura.’+ 23  Umuvu w’amazi menshi uramutse wishe abantu mu buryo butunguranye,Yareba ukuntu inzirakarengane zihebye ikabiseka. 24  Isi yahanywe mu maboko y’umuntu mubi;+Itwikira mu maso h’abacamanza bayo. None se ni nde wundi niba atari yo? 25  Iminsi yanjye na yo irihuta kurusha uwiruka;+Yarahunze, ntizabona ibyiza. 26  Yagiye nk’ubwato bw’urubingo,Igenda nka kagoma ihorera, ikubita hirya no hino ishaka icyo irya.+ 27  Iyo mvuze nti ‘reka niyibagize ibimpangayikishije,+Kandi mpindure isura yo mu maso+ hanjye hacye,’ 28  Imibabaro yanjye yose intera ubwoba;+Nzi ko utazangira umwere. 29  N’ubundi nzitwa umunyabyaha;Kuki se nakomeza kuruhira ubusa?+ 30  Niyo nakwiyuhagira mu mazi y’urubogobogo,Kandi nkejesha intoki zanjye isabune,+ 31  Wanyinika mu rwobo,Imyenda yanjye ikanzinukwa. 32  Kuko itari umuntu+ nkanjye ngo nyisubize,Cyangwa ngo mburane na yo mu rubanza. 33  Nta muntu watujya hagati ngo adukiranure,+Ku buryo yatubera umucamanza twembi. 34  Inkureho inkoni yayo,+N’igitinyiro cyayo ntikintere ubwoba. 35  Reka mvuge ntayitinya,Kuko ntatinya kuyivugisha.

Ibisobanuro ahagana hasi