Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 8:1-22

8  Nuko Biludadi w’Umushuhi+ aramusubiza ati   “Uzahereza he kuvuga ibyo bintu,+Ko amagambo aturuka mu kanwa kawe ari umuyaga ukomeye?+   Ese Imana yagoreka ubutabera,+Cyangwa Ishoborabyose yagoreka ibyo gukiranuka?+   Niba abana bawe barayicumuyeho,Bigatuma ibareka bagahitanwa no kwigomeka kwabo,   Niba wowe wifuza gushaka Imana,+Kandi niba ushaka kwinginga Ishoborabyose ngo ikugirire neza,   Niba uboneye kandi ukaba ukiranuka,+Uhereye ubu yahaguruka ikagutabara, Ikagusubirizaho aho wari utuye hakiranuka.   Nanone, intangiriro yawe ishobora kuba yari yoroheje;Ariko iherezo ryawe ryazaba rikomeye cyane.+   Rwose ndakwinginze, baza abo mu bihe byahise,+Werekeze ibitekerezo byawe ku byo ba sekuruza bagenzuye.+   Twe turi ab’ejo gusa+ kandi nta cyo tuzi,Kuko iminsi tumara ku isi ihita nk’igicucu.+ 10  Mbese ntibazakwigisha, bakagutekerereza,Bakavuga amagambo bavanye mu mitima yabo? 11  Ese urufunzo+ rushobora gukura rutari mu gishanga?Cyangwa urubingo rwakura rutabonye amazi? 12  Nubwo rwaba ari bwo rugipfundika uburabyo, nta waruciye,Rwakuma mbere y’ibindi byatsi byose.+ 13  Uko ni ko inzira z’abibagirwa Imana bose zimera,+Kandi ibyiringiro by’umuhakanyi bizayoyoka.+ 14  Ibyo yizeye bizakurwaho,N’ibyo yiringira bimeze nk’inzu y’igitagangurirwa.+ 15  Azegamira inzu ye, ariko ntizakomeza guhagarara;Azagerageza kuyifata, ariko ntizagumaho. 16  Aba atohagiye imbere y’izuba,Kandi mu busitani bwe hameramo umushibu.+ 17  Ashorera imizi mu kirundo cy’amabuye,Akitegereza inzu y’amabuye. 18  Hagize umuntu umumira akamukura ahe,+Na ho hamwihakana hakavuga hati ‘sinigeze nkubona.’+ 19  Nguko uko inzira ye iyoyoka,+Abandi bakamera baturutse mu mukungugu. 20  Dore Imana ntizatererana umuntu w’inyangamugayo,Cyangwa ngo ifate abantu babi ukuboko. 21  Hanyuma izuzuza akanwa kawe ibitwenge,N’iminwa yawe iyuzuze ijwi ry’ibyishimo. 22  Abakwanga bazambikwa ikimwaro,+Kandi ihema ry’ababi ntirizabaho.”

Ibisobanuro ahagana hasi