Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 6:1-30

6  Nuko Yobu arasubiza ati   “Iyaba agahinda+ kanjye kose kapimwaga, N’ibyago byanjye bigashyirwa ku munzani!   Biraremereye kurusha umusenyi wo ku nyanja. Ni yo mpamvu mvuga amagambo aterekeranye,+   Kuko imyambi y’Ishoborabyose indimo;+ Umutima wanjye unywa ubumara bwayo.+  Ibiteye ubwoba bituruka ku Mana byanteraniyeho.+   Mbese imparage+ yakwabira ifite ubwatsi, Cyangwa ikimasa cyakwabirira ku bwatsi?   Mbese ibyokurya bidafite icyanga byaribwa nta munyu, Cyangwa hari uburyohe buba mu murenda w’igi?   Ubugingo bwanjye bwanze kubikoraho. Bimerera nk’ibyokurya bitera indwara.   Icyampa ngahabwa ibyo nsaba, Kandi Imana ikampa ibyo niringiye!   Icyampa Imana ikemera kunjanjagura, Ikarekura ukuboko kwayo ikankuraho!+ 10  Ibyo byampumuriza; Nubwo mbabaye cyane nasimbagurikishwa n’ibyishimo,+  Kuko ntahishe amagambo+ y’Uwera,+ nubwo atangirira impuhwe. 11  Mfite izihe mbaraga ku buryo nakomeza gutegereza?+ Kandi se iherezo ryanjye ni irihe ku buryo nakomeza kongera iminsi y’ubugingo bwanjye? 12  Mbese nkomeye nk’amabuye, Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa? 13  Mbese ndacyafite ubushobozi bwo kwirwanaho? Ese ubushobozi bwo kugira icyo nkora ntibwansize? 14  Umuntu wese utagaragariza mugenzi we ineza yuje urukundo,+ Azareka no gutinya Ishoborabyose.+ 15  Abavandimwe banjye barandiganyije,+ bambera nk’umugezi wo mu itumba, Bameze nk’imigende y’imigezi yo mu itumba ihora ikama. 16  Yijimishwa n’urubura, Kandi shelegi yihisha hejuru yayo. 17  Igihe kiragera igakama+ maze igaceceka; Mu gihe cy’ubushyuhe irakama, ntibe ikiboneka aho yanyuraga.+ 18  Inzira zayo zirayobywa, Ikazamuka mu butayu maze ikazimira. 19  Abagendera ku ngamiya b’i Tema+ barayishatse, Abagenzi b’Abasheba+ barayitegereje. 20  Bakozwe n’isoni kubera ko bayiringiye, Bageze aho yanyuraga baramanjirwa.+ 21  Namwe ubu nta cyo muri cyo;+ Mubona ibiteye ubwoba mugatinya.+ 22  Ese byatewe n’uko navuze nti ‘nimugire icyo mumpa, Cyangwa ngo mukore mu byo mutunze mutange impano ku bwanjye, 23  Munkize ukuboko k’umwanzi,+ Kandi muncungure munkize ukuboko kw’abanyagitugu’?+ 24  Munyigishe nanjye ndaceceka;+ Mumfashe gusobanukirwa ikosa nakoze.+ 25  Amagambo yo gukiranuka ntababaza!+ Ariko se gucyaha kwanyu kumaze iki?+ 26  Mbese muracura umugambi wo guhinyura amagambo yanjye, Kandi amagambo y’umuntu wihebye+ ari umuyaga gusa?+ 27  Ndibwira ko n’imfubyi* mwayifindira,+ Kandi n’incuti yanyu mwayigura!+ 28  Noneho nimuntege amatwi, Murebe niba mvugira ibinyoma+ imbere yanyu. 29  Rwose nimuhindukire mureke gukiranirwa, Ni ukuri nimuhindukire, gukiranuka kwanjye nta ho kwagiye.+ 30  Mbese ururimi rwanjye ruvuga ibyo gukiranirwa, Cyangwa urusenge rw’akanwa kanjye ntirumenya ibyago?

Ibisobanuro ahagana hasi