Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 5:1-27

5  “Ngaho hamagara! Ese hari ukwitaba? Uzisunga nde wo mu bera?   Umupfapfa azicwa n’agahinda, Kandi ushukwa mu buryo bworoshye azicwa n’ishyari.   Jye ubwanjye nabonye umupfapfa ashinga imizi,+ Ariko nahise mvuma aho atuye.   Abana be bakomeza kuba kure y’agakiza,+ Bajanjagurirwa mu irembo badafite umutabazi.   Ibyo asarura biribwa n’umushonji; Ndetse araza agatwara inyama aho yazimanitse,  Kandi umutego ucakira ibyagombaga kubatunga.   Ibibi ntibiva mu mukungugu, N’ibyago ntibimera mu butaka.   Umuntu avukira guhura n’ibyago, Nk’uko ibishashi by’umuriro bizamuka hejuru.   Icyakora, jye nakwibariza Imana; Imana ni yo nagezaho ikibazo cyanjye,+   Yo ikora ibikomeye bitarondoreka, Igakora ibintu bitangaje bitagira ingano;+ 10  Yo ivubira isi imvura,+ Ikohereza amazi mu mirima;+ 11  Yo ishyira aboroheje hejuru,+ Kugira ngo abababaye bashyirwe hejuru babone agakiza; 12  Yo iburizamo imigambi y’abigira inyaryenge,+ Kugira ngo imirimo y’amaboko yabo itagira icyo igeraho; 13  Yo ifatira abanyabwenge mu buryarya bwabo,+ Kugira ngo imigambi y’incakura itagira icyo igeraho;+ 14  Bahura n’umwijima ku manywa, Kandi ku manywa y’ihangu bagenda bakabakaba nk’aho ari nijoro;+ 15  Kandi ni yo ikiza umuntu inkota iva mu kanwa kabo, Igakiza umukene ukuboko k’umuntu ukomeye,+ 16  Kugira ngo uworoheje agire ibyiringiro,+ Ariko abakiranirwa bazibe akanwa kabo.+ 17  Dore, hahirwa uwo Imana icyaha;+ Kandi ntukange igihano cy’Ishoborabyose, 18  Kuko itera imibabaro ariko igapfuka inguma; Irajanjagura, ariko amaboko yayo ni yo akiza. 19  Izagukiza ibyago bitandatu,+ Ndetse mu byago birindwi nta na kimwe kizagukoraho.+ 20  Mu gihe cy’inzara izagucungura igukize urupfu,+ Kandi mu gihe cy’intambara izagukiza imbaraga z’inkota. 21  Uzahishwa ururimi rukubita nk’ikiboko,+ Kandi igihe cyo gusahura nikiza ntikizagutera ubwoba. 22  Igihe cyo gusahura n’icy’inzara uzabiseka, Kandi ntuzatinya inyamaswa yo mu isi. 23  Uzagirana isezerano n’amabuye yo ku gasozi, Kandi uzabana amahoro n’inyamaswa yo ku gasozi.+ 24  Uzagira amahoro mu ihema ryawe, Kandi uzajya kureba urwuri rwawe usange nta kibuzemo. 25  Uzibonera ko urubyaro rwawe ari rwinshi,+ Kandi ko abagukomokaho bangana n’ibyatsi byo ku isi.+ 26  Uzajya mu mva ugifite imbaraga,+ Nk’uko imiba irundanywa mu gihe cyayo. 27  Ngibyo ibyo twagenzuye, kandi ni ko biri. Ubyumve kandi ubizirikane.”

Ibisobanuro ahagana hasi