Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 42:1-17

42  Nuko Yobu asubiza Yehova ati   “Namenye ko ushobora byose,+ Kandi nta cyo wagambirira ngo unanirwe kukigeraho.+   Waravuze uti ‘uwo ni nde utagira ubwenge agapfukirana umugambi?’+ Ni ukuri naravuze, ariko sinari nsobanukiwe  Ibintu bitangaje cyane bindenze kandi ntazi.+   Waravuze uti ‘ngaho tega amatwi mvuge, Ndakubaza nawe unsubize.’+   Ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa, Ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba.   Ni yo mpamvu nisubiyeho, Nkaba nihannye,+ nkicara mu mukungugu no mu ivu.”  Nyuma yaho, igihe Yehova yari amaze kubwira Yobu ayo magambo, Yehova yabwiye Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye bwarakugurumaniye wowe na bagenzi bawe bombi,+ kuko mutamvuzeho ukuri+ nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.  None rero, mufate ibimasa birindwi n’amapfizi arindwi y’intama,+ maze musange umugaragu wanjye Yobu,+ mwitambire igitambo gikongorwa n’umuriro, kandi umugaragu wanjye Yobu azasenga abasabira.+ Ni we wenyine nzumva, kugira ngo ntabakorera iby’urukozasoni bitewe n’ubupfapfa bwanyu, kuko mutamvuzeho ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yo bu yabigenje.”+  Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunamati baragenda, babigenza nk’uko Yehova yari yababwiye, maze Yehova yemera isengesho rya Yobu. 10  Nuko igihe Yobu yasengaga asabira bagenzi be,+ Yehova amukiza amakuba ye.+ Yehova atangira guha Yo bu ibyahoze ari ibye byose, ndetse abimukubira kabiri.+ 11  Abavandimwe be bose na bashiki be bose n’abandi bose bari baziranye na we kera+ bakomeza kuza kumusura, bagasangirira na we+ iwe mu rugo, kandi bakifatanya na we mu kababaro, bakanamuhumuriza bitewe n’ibyago byose Yehova yari yararetse bikamugeraho. Buri wese akamuha igiceri n’impeta ya zahabu. 12  Hanyuma y’ibyo, Yehova yahaye Yobu umugisha+ uruta uwo yari yaramuhaye mbere,+ ku buryo yaje gutunga intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, inka ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi. 13  Nanone yaje kugira abahungu barindwi n’abakobwa batatu.+ 14  Uwa mbere amwita Yemima, uwa kabiri amwita Keziya, naho uwa gatatu amwita Kereni-Hapuki. 15  Kandi muri icyo gihugu hose nta bagore bari beza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera umurage hamwe na basaza babo.+ 16  Nyuma yaho Yobu arama indi myaka ijana na mirongo ine,+ abona abana be n’abuzukuru be,+ kugeza ku buvivi. 17  Nuko amaherezo Yobu arapfa, apfa ashaje neza kandi anyuzwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi