Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 39:1-30

39  “Mbese uzi igihe ihene zo mu misozi ziba mu bihanamanga zibyarira?+ Mbese wigeze kubona impala igihe zibyara+ zibabazwa n’ibise?   Mbese ubara amezi zihaka, Cyangwa uzi igihe zibyarira?   Zica bugufi zikabyara abana bazo, Ibise byazo bikarangira.   Abana bazo bagira imbaraga bagakurira mu gasozi; Baragenda ntibagaruke aho za nyina ziri.   Ni nde washumuye imparage,+ Kandi se ni nde wazituye ibiziriko by’indogobe yo mu gasozi?   Nashyize inzu yazo mu kibaya cyo mu butayu, Nshyira ubuturo bwazo mu gihugu cy’umunyu.+   Iseka umuvurungano wo mu mugi, Kandi ntiyumva urusaku rw’uyihiga.+   Izerera imisozi ishaka ubwatsi,+ Ikagenda ishakisha aho igiti kibisi cyose kiri.+   Mbese ikimasa cy’ishyamba cyakwemera kugukorera,+ Cyangwa cyarara aho amatungo yawe arira? 10  Mbese ikimasa cy’ishyamba wagishyiramo imigozi ngo gihinge, Cyangwa cyagukurikira gisanza amasinde+ yo mu kibaya? 11  Mbese wacyiringira kubera imbaraga zacyo nyinshi, Cyangwa wagisigira imirimo yawe? 12  Mbese wakwiringira ko kizazana umusaruro wawe, Kikawurunda ku mbuga uhuriraho? 13  Mbese imbuni yigeze ikubita amababa yayo yishimye, Cyangwa se igira amababa n’amoya nk’ay’igishondabagabo?+ 14  Isiga amagi yayo ku butaka, Ikayatwikiriza umukungugu kugira ngo ashyuhe, 15  Ikibagirwa ko hari ushobora kuyakandagira akayamena, Cyangwa ko inyamaswa zayaribata. 16  Ifata nabi ibyana byayo nk’aho atari ibyayo.+ Igokera ubusa kuko nta cyo yitaho. 17  Kuko Imana yatumye yibagirwa ubwenge, Kandi ntiyayiha ubuhanga.+ 18  Iyo ikubita amababa yayo iyazamura, Iseka ifarashi n’uyigenderaho. 19  Mbese ushobora guha ifarashi imbaraga?+ Mbese ushobora kwambika ijosi ryayo umugara ugenda uvuza ubuhuha? 20  Mbese ushobora gutuma isimbuka nk’inzige? Iyo yivugana ishema n’isheja bitera ubwoba.+ 21  Igenda ikubita ibinono+ mu kibaya yirata imbaraga, Ikajya gusanganira intwaro.+ 22  Iseka ubwoba kandi nta cyo itinya;+ Ntisubizwa inyuma n’inkota. 23  Ikirimba kijegera hejuru yayo, N’ikigembe cy’icumu n’agacumu. 24  Igenda ihonda ibinono ku butaka ishishikaye, ikamarisha isi amaguru, Kandi ntiyemera ko ari ijwi ry’ihembe rivuze. 25  Iyo ihembe rivuze ihita yivuga, Kandi yumvira kure impumuro y’urugamba,  N’urusaku rw’abatware n’urwamo rw’intambara.+ 26  Mbese ubuhanga bwawe ni bwo butuma agaca gatumbagira, Kagatanda amababa yako ku muyaga wo mu majyepfo? 27  Mbese ni wowe utegeka kagoma+ gutumbagira mu kirere, No kubaka icyari cyayo hejuru cyane,+ 28  Kugira ngo iture ku rutare kandi irare Ku ryinyo ry’urutare n’ahantu hatagerwa? 29  Aho ni ho ishakira ibyokurya;+ Amaso yayo akomeza kureba ibiri kure cyane. 30  Ibyana byayo bikomeza kunywa amaraso, Kandi aho intumbi ziri, ntihatangwa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi