Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 38:1-41

38  Nuko Yehova asubiriza Yobu mu muyaga w’ishuheri+ ati   “Uwo ni nde upfukirana umugambi,Avuga amagambo atarangwa n’ubwenge?+   Ngaho kenyera kigaboNkubaze, nawe unsubize.+   Wari he igihe nashyiragaho imfatiro z’isi?+Ngaho mbwira niba ubisobanukiwe.   Ni nde washyizeho ingero zayo, niba ubizi,Cyangwa se ni nde warambuye umugozi ugera hejuru yayo?   Imfatiro zayo+ zishinze mu ki,Cyangwa ni nde washyizeho ibuye ryayo rikomeza imfuruka,   Igihe inyenyeri za mu gitondo+ zarangururiraga hamwe amajwi y’ibyishimo,N’abana b’Imana bose+ bakarangurura amajwi bayisingiza?   Ni nde wakingishije inyanja inzugi,+Igihe yasohokaga nk’iturutse mu nda ibyara,   Igihe nashyiragaho ibicu ngo biyibere umwambaro,N’umwijima w’icuraburindi ngo iwifurebe? 10  Igihe nayishyiriragaho itegeko,Nkayishyiriraho ibihindizo n’inzugi,+ 11  Nkayibwira nti ‘garukira aha ntuharenge,+Kandi aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone igomba kugarukira’?+ 12  Mbese kuva wabaho, wigeze utegeka ko bucya?+Wigeze umenyesha umuseke umwanya wawo, 13  Kugira ngo ufate impera z’isiMaze uyikunkumuremo ababi?+ 14  Ihinduka nk’ibumba+ bateyeho ikashe,Maze ibintu bigahagarara mu mwanya wabyo nk’ibyambaye. 15  Urumuri rw’ababi rukurwaho,+N’ukuboko kwashyizwe hejuru kukavunika.+ 16  Mbese wigeze ugera ku masoko y’inyanja,Cyangwa wigeze ugenda+ ushaka mu kuzimu kw’imuhengeri?+ 17  Mbese wigeze uhishurirwa amarembo y’urupfu,+Cyangwa se wabasha kubona amarembo y’umwijima w’icuraburindi?+ 18  Ese wigeze usobanukirwa ukuntu isi ari ngari?+Ngaho mbwira niba ubizi byose. 19  Inzira igana aho urumuri ruba iba he?+Naho se umwijima wo uba he, 20  Kugira ngo uwushorere uwugeze ku rugabano rwawo,Kandi usobanukirwe inzira igana mu nzu yawo? 21  Ese wabimenye bitewe n’uko icyo gihe wari waravutse,+N’iminsi yawe ikaba ari myinshi? 22  Mbese winjiye mu bigega bya shelegi,+Cyangwa ujya ubona ibigega by’urubura,+ 23  Ibyo nabikiye umunsi w’ibyago,Nkabibikira umunsi w’imirwano n’intambara?+ 24  None se, urumuri rukwirakwira runyuze mu yihe nzira,Cyangwa umuyaga w’iburasirazuba+ ukwirakwira ku isi unyuze mu yihe nzira? 25  Ni nde waciriye umwuzure imigende,Kandi agashyiriraho inzira igicu cy’inkuba ihinda,+ 26  Kugira ngo imvura igwe ku butaka butariho umuntu,+Mu butayu butabamo umuntu wakuwe mu mukungugu, 27  Isomye uturere tw’amatongo twibasiwe n’imvura y’umugaru,Kandi itume ibyatsi bikimera bikura?+ 28  Mbese imvura igira se,+Cyangwa ni nde wabyaye ikime?+ 29  Urubura ruva mu nda ya nde,Kandi se ni nde ubyara amahindu+ yo mu ijuru? 30  Amazi akomeza kwihisha ameze nk’ari munsi y’ibuye,N’imuhengeri hagafatana nk’urutare.+ 31  Ese ushobora guhambiranya imirunga y’itsinda ry’inyenyeri rya Kima ukayikomeza,Cyangwa guhambura imigozi y’itsinda ry’inyenyeri rya Kesili?+ 32  Mbese wabasha kuzana itsinda ry’inyenyeri rya Mazaroti mu gihe cyaryo cyagenwe?Kandi se ushobora kuyobora itsinda ry’inyenyeri rya Ashi hamwe n’abana baryo? 33  Ese wigeze umenya amategeko agenga ijuru,+Cyangwa washobora gushyira ubutware bwayo ku isi? 34  Mbese ushobora kurangurura ijwi ryawe rikagera mu bicu,Kugira ngo imivumba y’amazi ikurengere?+ 35  Mbese ushobora kohereza imirabyo ngo igende,Maze ikakubwira iti ‘turi hano!’? 36  Ni nde washyize ubwenge+ mu rugerekerane rw’ibicu,Cyangwa ni nde watumye ibibera mu isanzure ry’ikirere bigira ubuhanga?+ 37  Ni nde wabarisha ibicu ubwenge akamenya umubare nyakuri wabyo,Cyangwa ni nde wabasha gusuka intango z’amazi zo mu ijuru,+ 38  Umukungugu ugatemba nk’icyuma gishongeshejwe,N’ibinonko bigafatana? 39  Mbese ushobora guhigira intare umuhigo?Kandi se wabasha kumara ipfa imigunzu y’intare,+ 40  Iyo ibundaraye mu bwihisho bwayo,+Cyangwa iryamye mu isenga ryayo yubikiriye? 41  Ni nde utegurira igikona ibyokurya,+Iyo ibyana byacyo bitakambira Imana, Bizerera hirya no hino byabuze icyo birya?

Ibisobanuro ahagana hasi