Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 37:1-24

37  “Koko rero, ibyo bituma umutima wanjye uhinda umushyitsi,+ Ugasimbuka ukava mu gitereko.   Nimutege amatwi mwitonze, mwumve ijwi ryayo rihinda,+ Mwumve n’urwamo ruturuka mu kanwa kayo.   Irarurekura rugakwira munsi y’ijuru hose, N’umurabyo wayo+ ukagera ku mpera z’isi.   Nyuma yawo humvikana ijwi ritontoma; Ihindisha+ ijwi ryayo rihebuje,+  Kandi iyo ijwi ryayo ryumvikanye ntiwukumira.+   Imana ihindisha ijwi ryayo+ mu buryo butangaje, Igakora ibikomeye tudashobora kumenya.+   Ibwira shelegi iti ‘nimugwe ku isi,’+ Ikanabibwira imvura, ndetse imvura nyinshi ikaze.+   Ishyira ikimenyetso gifatanya ku kuboko k’umuntu wese wakuwe mu mukungugu, Kugira ngo umuntu buntu amenye umurimo wayo.   Inyamaswa ijya mu ndiri yayo, Maze ikaguma mu bwihisho bwayo.+   Inkubi y’umuyaga isohoka mu cyumba cyayo,+ N’imbeho ikazanwa n’imiyaga yo mu majyaruguru.+ 10  Imana isohora umwuka wayo, hakabaho urubura,+ Amazi magari agafatana.+ 11  Ni koko, yuzuza ibicu mo amazi bikaremera, Urumuri rwayo+ rugatatanya ibicu, 12  Maze ikabiyobora bikizunguza byikoza hirya no hino, kugira ngo bikore umurimo wabyo Aho ibitegetse hose+ ku butaka bwo ku isi. 13  Ituma bigera ku ntego yabyo, byaba ari ukugira ngo ibikoreshe nk’inkoni+ cyangwa ku bw’igihugu cyayo,+ Cyangwa igira ngo igaragaze ineza yayo yuje urukundo.+ 14  Umva ibi Yobu we; Hagarara maze witegereze imirimo itangaje y’Imana.+ 15  Mbese uzi igihe Imana yabihereye inshingano,+ N’igihe yategekeye urumuri kumurikira mu bicu byayo? 16  Mbese uzi ukuntu ibicu bitendetse,+ Imirimo itangaje y’ufite ubwenge butunganye?+ 17  Mbese uzi uko imyenda yawe ishyuha, Iyo isi igize ituze riturutse mu majyepfo?+ 18  Mbese wafatanya na yo gukubitisha ijuru inyundo,+ Rigakomera nk’indorerwamo icuzwe mu cyuma gishongeshejwe? 19  Tubwire icyo dukwiriye kuyibwira; Ntidushobora gusohora amagambo kuko turi mu mwijima. 20  Ese ni ngombwa kuyibwira ko nshaka kuvuga? Ese hari uwavuze ko izabimenyeshwa?+ 21  Ariko abari mu mwijima ntibabona urumuri; Rumurika mu kirere,  Iyo umuyaga umaze guhuha ukagitamurura. 22  Mu majyaruguru haturuka ubwiza busa n’ubwa zahabu. Icyubahiro cy’Imana+ giteye ubwoba. 23  Naho Ishoborabyose, ntitwigeze tuyishyikira;+ Ifite imbaraga nyinshi cyane,+  Kandi ntizasuzugura+ ubutabera+ n’imirimo ikiranuka.+ 24  Kubera iyo mpamvu, abantu nibayitinye.+ Ntiyita ku bibwira mu mitima yabo ko ari abanyabwenge.”+

Ibisobanuro ahagana hasi