Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 36:1-33

36  Elihu arongera aravuga ati   “Nyihanganira gato nkwereke Ko ngifite amagambo yo kuvuganira Imana.   Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure, Ngaragaze ko Umuremyi wanjye akiranuka.+   Mu by’ukuri, amagambo yanjye si ibinyoma, Kandi ifite ubwenge butunganye+ iri imbere yawe.   Dore Imana ifite imbaraga+ kandi ntizatererana umuntu. Ifite ubwenge buhambaye.   Ntizemera ko umuntu mubi akomeza kubaho,+ Ariko izarenganura imbabare.+   Ntizakura amaso yayo ku mukiranutsi;+ Ndetse n’abami bicaye ku ntebe z’ubwami,+  Izabicaza ku ntebe zabo iteka kandi bazashyirwa hejuru.   Iyo abantu baboheshejwe imihama,+ Baba bafatiwe mu ngoyi z’imibabaro.   Icyo gihe izababwira ibirebana n’ibyo bakora Hamwe n’ibicumuro byabo, kubera ko bagaragaza ubwirasi. 10  Izazibura amatwi yabo ibagire inama,+ Ibabwire ko bakwiriye guhindukira bakareka ibibi.+ 11  Nibumvira bakayikorera, Bazarangiriza iminsi yabo mu byiza,  Barangirize imyaka yabo mu bintu bishimishije.+ 12  Ariko nibatumvira, bazakurwaho+ bahitanywe n’umwambi,+ Kandi bazapfa badafite ubumenyi. 13  Abafite ubuhakanyi mu mitima yabo bazigwiriza uburakari.+ Ntibazatabaza bitewe n’uko yababoshye. 14  Ubugingo bwabo buzapfa bukenyutse,+ N’ubuzima bwabo burimbukane n’abagabo b’indaya bo mu rusengero.+ 15  Izakiza imbabare mu mibabaro yazo, Kandi izazibura amatwi yazo igihe zizaba zikandamizwa. 16  Nanone izakugobotora mu kanwa k’amakuba.+ Ntikazaba gafunganye, ahubwo kazagira umwanya wagutse,+  Kandi ihumure ryo ku meza yawe rizaba ryuzuye ibinure.+ 17  Uzanyurwa no kubona urubanza ababi bazacirwa;+ Guca imanza n’ubutabera bizafatana. 18  Uramenye uburakari+ ntibuzagutere gukomanya ibiganza ubitewe n’ubugome, Kandi ntukayobywe n’incungu nyinshi.+ 19  Mbese gutabaza kwawe hari icyo kuzageraho?+ Nta cyo, ndetse no mu gihe cy’amakuba, Imihati yawe yose ikomeye nta cyo izageraho.+ 20  Ntukifuze cyane ijoro, Igihe abantu bikubura bakava aho bari. 21  Uramenye ntukishore mu bibi,+ Kuko ari byo wahisemo aho kwemera kubabara.+ 22  Dore Imana ikora ibintu bihambaye ikoresheje imbaraga zayo; Ni nde mwigisha umeze nka yo? 23  Ni nde wayisaba kwisobanura ku birebana n’inzira zayo,+ Kandi se ni nde wigeze ayibwira ati ‘wakoze ibyo gukiranirwa’?+ 24  Wibuke ko ugomba kurata ibikorwa byayo,+ Ibyo abantu baririmbye.+ 25  Abantu bose barabyitegereje; Umuntu buntu akomeza kubirebera kure.+ 26  Dore Imana yashyizwe hejuru cyane birenze ibyo twamenya;+ Umubare w’imyaka yayo nturondoreka.+ 27  Izamura ibitonyanga by’amazi,+ Hanyuma bikayungururwa, bikavamo imvura itanga igihu cyayo, 28  Kugira ngo ibicu bijojobe amazi,+ Bitonyangire ku bantu ari byinshi. 29  None se ni nde wasobanukirwa uko ibicu bikwira hose, No kubomborana guturuka mu nzu yayo?+ 30  Dore yashanjije hejuru yayo urumuri rwayo,+ Kandi yatwikiriye imizi y’inyanja. 31  Ibyo byose ni byo ikoresha irenganura abantu,+ Igatanga ibyokurya byinshi.+ 32  Yapfumbase umurabyo mu biganza byayo, Iwuteza umwanzi.+ 33  Guhinda kwayo+ kuvuga ibyayo, Amatungo na yo akavuga uje uwo ari we.

Ibisobanuro ahagana hasi