Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 33:1-33

33  “Ariko noneho Yobu we, ndakwinginze, umva amagambo yanjye,Kandi utege amatwi ibyo mvuga byose.   Dore ngiye kubumbura umunwa;Akanwa kanjye+ kagiye kuvuga.   Amagambo yanjye ndayavugana gukiranuka k’umutima wanjye,+Kandi iminwa yanjye iravuga iby’ubwenge itaryarya.+   Umwuka w’Imana ni wo wandemye,+Kandi umwuka w’Ishoborabyose ni wo wampaye ubuzima.+   Nubishobora unsubize,Utondeke amagambo yawe imbere yanjye, kandi uhagarare ushikamye.   Dore ndi kimwe nawe imbere y’Imana y’ukuri;+Nanjye nabumbwe mu ibumba.+   Ntugire icyo utinya muri jye,Kandi amagambo yanjye ntari bukuremerere.+   Gusa numvise ibyo wavuze,Kandi nakomeje kumva amagambo yawe, aho wavuze uti   ‘Ndaboneye, nta cyaha mfite;+Sinanduye, kandi nta kosa mfite.+ 10  Dore yabonye uburyo bwo kundwanya,Imfata nk’umwanzi wayo.+ 11  Yashyize ibirenge byanjye mu mbago;+Igenzura intambwe zanjye zose.’+ 12  Reka ngusubize: muri ibyo ntiwavuze ukuri,+Kuko Imana iruta kure umuntu buntu.+ 13  Kuki uyirwanya?+Ese ni ukubera ko amagambo yawe yose itayasubiza?+ 14  Kuko Imana ivuga rimwe,Ikavuga ubugira kabiri,+ nubwo nta wubyitaho; 15  Ivugira mu nzozi,+ mu iyerekwa+ rya nijoro,Igihe abantu baba basinziriye cyane, Basinziririye mu buriri.+ 16  Ni bwo izibura amatwi y’abantu,+Ikabagira inama igashyiraho n’ikashe yayo, 17  Kugira ngo ikebure umuntu areke ibikorwa bye,+Kandi ikure ubwibone+ mu mugabo w’umunyambaraga. 18  Irinda ubugingo bwe ntibugwe mu rwobo,+Ikarinda n’ubuzima bwe ntibuhitanwe n’umwambi.+ 19  Acyahwa n’ububabare yumva ari ku buriri bwe,Agahora aribwa mu magufwa ye. 20  Ubuzima bwe buzinukwa umugati,+N’ubugingo bwe bukazinukwa ibyokurya biryoshye. 21  Umubiri we ushiraho ntiwongere kuboneka,N’amagufwa ye ataragaragaraga agasigara yanamye. 22  Ubugingo bwe bwegera rwa rwobo,+N’ubuzima bwe bukegera abateza urupfu. 23  Ariko iyo abonye intumwa,Umuvugizi umwe mu gihumbi, Yo kumubwira uko yakora ibyo gukiranuka, 24  Iramutonesha ikavuga iti‘Mureke ye kumanuka ngo ajye muri rwa rwobo!+ Nabonye incungu!+ 25  Reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe,+Asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.’+ 26  Azinginga Imana kugira ngo imwishimire;+Azareba mu maso hayo arangurura ijwi ry’ibyishimo, Na yo izasubiza umuntu buntu gukiranuka kwayo. 27  Azaririmbira abantu avuge ati‘Nakoze icyaha,+ ngoreka ibyo gukiranuka, Kandi rwose ibyo ntibyari bikwiriye. 28  Yacunguye ubugingo bwanjye kugira ngo butajya muri rwa rwobo,+Kandi ubuzima bwanjye buzabona umucyo.’ 29  Dore ibyo byose Imana ni yo ibikora,Ikabikora incuro ebyiri, ndetse eshatu, ibikorera umugabo w’umunyambaraga, 30  Kugira ngo igarure ubugingo bwe butajya muri rwa rwobo,+Ahubwo amurikirwe n’umucyo w’abazima.+ 31  None rero Yobu, itonde untege amatwi!Uceceke nkomeze mvuge. 32  Niba hari amagambo ushaka kuvuga, unsubize;Vuga, kuko nishimira gukiranuka kwawe. 33  Kandi niba ari nta yo, untege amatwi;+Uceceke, nkwigishe ubwenge.”

Ibisobanuro ahagana hasi