Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 31:1-40

31  “Nagiranye isezerano n’amaso yanjye.+ None se nabasha nte kwitegereza umwari?+   Umugabane Imana yo mu ijuru yampa ni uwuhe,+Cyangwa ni uwuhe murage nahabwa n’Ishoborabyose iri hejuru?   Mbese umuntu ukora ibibi ntagerwaho n’ibyago,+N’inkozi z’ibibi zikagerwaho n’amakuba?   Mbese ntireba inzira zanjye,+Kandi ikabara intambwe zanjye zose?   Niba naragendanye n’abanyabinyoma,+Kandi niba ikirenge cyanjye cyarihutiye gukora iby’uburiganya,+   Imana izampimira ku minzani itabeshya,+Kandi izamenya ubudahemuka bwanjye.+   Niba intambwe zanjye zaratandukiriye zikava mu nzira,+Cyangwa umutima wanjye ugatoroma inyuma y’amaso yanjye,+ Kandi niba hari inenge yiyometse ku biganza byanjye,+   Nzabibe biribwe n’abandi,+Kandi abankomokaho bazaranduranwe n’imizi.   Niba umutima wanjye wararehejwe n’umugore,+Ngakomeza kubikirira+ ku muryango wa mugenzi wanjye, 10  Umugore wanjye azasere undi mugabo,Kandi ashakwe n’abandi.+ 11  Ibyo byaba ari ukwiyandarika,Kandi byaba ari ikosa rikwiriye gusuzumwa n’abacamanza.+ 12  Byaba ari umuriro ukongora ukarimbura,+Ukarimbura imyaka yanjye yose uhereye mu mizi. 13  Niba narirengagizaga urubanza rw’umugaragu wanjye,Cyangwa umuja wanjye mu kibazo twabaga dufitanye, 14  Imana iramutse ihagurutse nabigenza nte?Kandi se ibimbajije nayisubiza iki?+ 15  Mbese uwambumbiye mu nda ya mama si na we wamuremye,+Kandi se si Umwe waduteguriye mu nda za ba mama? 16  Niba narimaga aboroheje ibyishimo byabo,+Ngatuma amaso y’umupfakazi acogora;+ 17  Niba nararyaga ibyokurya byanjye jyenyine,Imfubyi ntibiryeho,+ 18  (Kuko uhereye mu busore bwanjye yakuriye iruhande rwanjye ndi nka se,Kandi uhereye igihe naviriye mu nda ya mama sinahwemye kwita ku mupfakazi); 19  Niba narabonaga uwishwe no kubura umwambaro,+Cyangwa umukene utagira icyo yiyorosa; 20  Niba ataransabiye umugisha,+Akaba atarasusurukijwe n’ubwoya bwakemuwe+ ku masekurume yanjye y’intama akiri mato; 21  Niba narabonye imfubyi mu irembo ikeneye ko nyifasha,+Maze nkabangura ukuboko nkayirukana,+ 22  Urushyi rw’ukuboko kwanjye ruzatandukane n’urutugu,Kandi ukuboko kwanjye kuvunike gutandukane n’igufwa ry’ikizigira. 23  Ibyago bituruka ku Mana byanteraga ubwoba,Kandi sinashoboraga guhagarara imbere y’icyubahiro cyayo.+ 24  Niba nariringiye zahabu,Cyangwa nkabwira zahabu nziza nti ‘ni wowe mizero yanjye!’+ 25  Niba narashimishwaga n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,+Ngashimishwa n’uko ukuboko kwanjye kwaronse ibintu byinshi;+ 26  Niba narabonaga umucyo umurika,Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana,+ 27  Maze umutima wanjye ugashukwa rwihishwa,+Ngasoma ikiganza cyanjye mbiramya, 28  Ibyo na byo byaba ari ikosa rikwiriye gusuzumwa n’abacamanza,Kuko naba nihakanye Imana y’ukuri yo mu ijuru. 29  Niba narishimiye ko unyanga azimye,+Cyangwa nkabyinira ku rukoma bitewe n’uko agezweho n’ibibi . . . 30  Nyamara sinigeze nemerera urusenge rw’akanwa kanjye gucumuraNsabira ubugingo bwe umuvumo.+ 31  Niba abantu bo mu ihema ryanjye bataravuze bati‘Ni nde wabona umuntu utarahaze ibyokurya bye?’+ . . . 32  Nta mwimukira wararaga hanze;+Ahubwo inzugi zanjye nahoraga nzugururiye abahisi n’abagenzi. 33  Niba naratwikiriye ibicumuro byanjye nk’undi muntu wese wakuwe mu mukungugu,+Ngahisha icyaha cyanjye mu mufuka w’ishati yanjye . . . 34  Bitewe n’uko natinyaga imbaga y’abantu,Cyangwa ngaterwa ubwoba n’uko indi miryango yansuzugura, Maze ngaceceka, sinsohoke ngo ndenge umuryango. 35  Iyaba nari mfite unyumva;+Iyaba Ishoborabyose yansubizaga ikurikije umukono wanjye!+ Cyangwa uwo tuburana agakora inyandiko! 36  Nayitwara ku rutugu,Nkayizirikaho nk’ikamba ryiza cyane. 37  Nabwira Imana umubare w’intambwe zanjye,+Nkayegera nemye nk’umuyobozi. 38  Niba ubutaka bwanjye bwaratabaje bundega,N’imigende yabwo ikaririra hamwe; 39  Niba narariye imbuto zabwo ntatanze amafaranga,+Kandi ngatuma ubugingo bwa bene bwo busuhuza umutima,+ 40  Buzameremo amahwa mu cyimbo cy’ingano;+Bumeremo urumamfu runuka mu cyimbo cy’ingano za sayiri.”Amagambo ya Yobu ararangiye.

Ibisobanuro ahagana hasi