Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 30:1-31

30  “None abo nduta ubukuru+Basigaye banseka,+Kandi ntarashoboraga no kwemerera ba seKuba mu mbwa zirinda umukumbi wanjye.   Imbaraga z’amaboko yabo zari zimariye iki?Imbaraga zabashizemo.+   Ubukene n’inzara byabateye ubugumba;Baguguna ahatagira amazi,+ Ahabaga imvura y’umugaru n’amatongo.   Basoromaga umurago mu bihuru,Bagatungwa n’imizi y’ibiti by’umurotemu.   Birukanwaga mu bantu+Bakavugirizwa induru nk’umujura,   Bakajya gutura mu mikoki yo mu bibaya,Mu myobo yo mu butaka no mu bitare.   Baborogeraga mu bihuru,Bakihindira munsi y’ibisura.   Ni abana b’umupfapfa,+ ni abana b’umuntu utagira izina;Bakubiswe ibiboko birukanwa mu gihugu.   None dore nabaye indirimbo yabo,+Kandi bangize iciro ry’imigani.+ 10  Baranyanze, baranyitarura,+Ntibareka kuncira mu maso.+ 11  Kubera ko yareguye injishi y’umuheto wanjye ikancisha bugufi,Banyigirizaho nkana. 12  Bahagarara iburyo bwanjye bameze nk’igitero cy’abantu babi.Barandetse ndagenda, Ariko bantega imitego iteje akaga.+ 13  Bashenye inzira zanjye;Nta kindi bamaze uretse kunyongerera ibyago,+ Ntibakeneye ubafasha. 14  Baza nk’abaciye mu cyuho kinini,Bakaza bisukiranya nk’imvura y’umugaru. 15  Ibiteye ubwoba bitunguranye byaranyibasiye;Icyubahiro cyanjye cyagiye nk’igitwawe n’umuyaga, Agakiza kanjye kayoyoka nk’igicu. 16  None ubugingo bwanjye bunkuwemo;+Iminsi y’umubabaro+ iramfashe. 17  Amagufwa+ yanjye arara amungwa akajogoka,N’ububabare bukomeza kunguguna ubudatuza.+ 18  Imbaraga zabaye nyinshi bituma umwambaro wanjye uhindura isura.Urankanyaga nk’ikora ry’umwambaro wanjye muremure. 19  Yaramanuye ingeza ku butaka,Kugira ngo nse n’umukungugu n’ivu. 20  Ndagutabaza, ariko ntunsubiza;+Narahagurutse kugira ngo undebe unyiteho. 21  Warahindutse unkorera iby’ubugome;+Ungaragariza urwango ukoresheje imbaraga zose z’ukuboko kwawe. 22  Waranteruye unshyira ku muyaga, utuma njyanwa na wo;Hanyuma unshongesha ukoresheje umuyaga uvuza ubuhuha. 23  Nzi neza ko uzansubiza mu rupfu,+Ukanjyana mu nzu abazima bose bazahuriramo. 24  Nyamara nta wubangurira ukuboko kwe amatongo,+No mu gihe umuntu akendera nta wumutabariza ku bw’iyo mibabaro. 25  Nyamara jye naririraga ababaga bahuye n’iminsi mibi;+Ubugingo bwanjye bwagiriraga agahinda umukene.+ 26  Nubwo nari niteze ibyiza, haje ibibi;+Nategereje umucyo, ariko haza umwijima. 27  Amara yanjye yaribirinduye ntiyatuza;Iminsi y’imibabaro yaranyibasiye. 28  Nagendaga mfite agahinda+ nta rumuri rw’izuba ruriho;Nahagurukaga mu iteraniro ngakomeza gutabaza. 29  Nabaye umuvandimwe w’ingunzu,Mba n’incuti y’abakobwa b’imbuni.+ 30  Uruhu rwanjye rwarirabuye+ rumvaho,N’amagufwa yanjye yatwitswe no guhinda umuriro. 31  Inanga yanjye yahindutse iy’amaganya gusa,Umwironge wanjye uba uwo guherekeza ijwi ry’abarira.

Ibisobanuro ahagana hasi