Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 3:1-26

3  Nyuma y’ibyo Yobu abumbura akanwa ke atangira kuvuma umunsi yavutseho.+  Yobu aravuga ati   “Umunsi navutseho+ urimburwe, Ndetse n’ijoro umuntu yavuzemo ati ‘umwana w’umuhungu yasamwe!’   Uwo munsi uhinduke umwijima, Imana ntiwurebe iri hejuru, N’umucyo wo ku manywa ntuwumurikire.   Umwijima, umwijima w’icuraburindi uwigarurire. Ibicu by’imvura biwutwikire. Ibizana umwijima ku manywa biwutere ubwoba.+   Iryo joro rirakagwirirwa n’umwijima w’icuraburindi.+ Ntirikishimane n’indi minsi y’umwaka; Ntirigashyirwe mu mubare w’andi mezi.   Iryo joro rirakaba ingumba! Kandi ntirikumvikanemo ijwi ry’ibyishimo.+   Abavuma umunsi nibarivume, Bo biteguye gukangura Lewiyatani.*+   Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zijime; Ritegereze urumuri rye kurubona; Kandi ntirikabone umucyo wo mu museke, 10  Kuko ritazibye inda ya mama,+ Ngo rihishe amaso yanjye atabona ibyago. 11  Kuki ntapfuye nkiri mu nda ya mama?+ Kuki se ntapfuye nkiva mu nda ye? 12  Kuki amavi yanyakiriye, Kandi kuki nahawe ibere+ ngo nonke? 13  Ubu mba nararyamye ngatuza,+ Kandi mba narasinziriye nkiruhukira,+ 14  Ndi kumwe n’abami n’abajyanama bo mu isi,+ Biyubakira ahataba abantu,+ 15  Cyangwa ibikomangoma bifite zahabu, Byuzuza ifeza mu mazu yabyo; 16  Kuki ntabaye nk’inda yavuyemo+ itarigeze imenyekana, Cyangwa nk’abana batigeze kubona umucyo?+ 17  Aho ni ho impagarara z’ababi zirangirira,+ Kandi ni ho abatagifite imbaraga baruhukira.+ 18  Imfungwa zose ziba zituje; Ntiziba zicyumva ijwi ry’uwazikoreshaga imirimo.+ 19  Aho ngaho, aboroheje n’abakomeye baba ari kimwe,+ N’umugaragu abaturwa kuri shebuja. 20  Kuki iha umucyo uhagaritse umutima, Igaha ubuzima abafite ubugingo bwashaririwe?+ 21  Kuki hari abategereza urupfu ntibarubone,+ Nubwo bakomeza gucukura barushaka kurusha abashaka ubutunzi buhishwe? 22  Iyo babonye imva, Barishima cyane bakanezerwa. 23  Kuki iha umucyo umugabo w’umunyambaraga, uwo inzira ze zihishwe,+ Kandi Imana ikaba yaramuzitiye?+ 24  Mbere yo kurya ibyokurya byanjye nsuhuza umutima,+ Kandi amarira yo kuboroga kwanjye atemba nk’amazi;+ 25  Kuko igiteye ubwoba natinyaga ari cyo cyangezeho; Kandi icyo nishishaga ni cyo cyangezeho.+ 26  Sinigeze mbaho ntafite ibibazo, kandi sinigeze mbaho ntafite imihangayiko, Cyangwa ngo ngire umutuzo, kandi mporana impagarara.”

Ibisobanuro ahagana hasi