Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 29:1-25

29  Yobu yongera guterura amagambo y’ibisigo ati   “Iyaba nari meze nk’uko nari meze mu mezi ya kera,+ Mu minsi Imana yari ikindinda.+   Igihe itara ryayo ryamurikiraga ku mutwe wanjye, Igihe nagendaga mu mwijima murikiwe n’urumuri rwayo.+   Nk’uko nari meze mu minsi y’ubusore bwanjye,+ Igihe Imana yari incuti yanjye, iba mu ihema ryanjye;+   Igihe Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye, Abagaragu banjye bankikije!   Igihe nuhagizaga intambwe zanjye amavuta, N’urutare rugakomeza kundudubiriza imigezi y’amavuta;+   Igihe najyaga ku irembo ryo hafi y’umugi,+ Ngatera intebe yanjye ku karubanda!+   Abana barambonaga bakihisha, Ndetse n’abageze mu za bukuru barahagurukaga, bagakomeza guhagarara.+   N’abatware bifataga mu magambo, Bakipfuka umunwa.+ 10  Ijwi ry’abayobozi ryarihishaga, Ururimi rwabo rugafatana n’urusenge rw’akanwa.+ 11  Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe, N’ijisho ryambonaga rikantangira ubuhamya. 12  Kuko nakizaga imbabare yatabazaga,+ N’imfubyi n’undi wese utaragiraga kirengera.+ 13  Umugisha+ w’ababaga benda gupfa wanzagaho, Kandi nanezezaga umutima w’umupfakazi.+ 14  Nambaraga gukiranuka, na ko kukanyambika;+ Ubutabera bwanjye bwari nk’ikanzu nambara n’igitambaro nzingira ku mutwe. 15  Nari amaso y’impumyi+ N’ibirenge by’uwaremaye. 16  Nari se w’abakene,+ Kandi nasuzumaga urubanza rw’uwo ntazi.+ 17  Namenaguraga inzasaya z’ukora ibibi,+ Nkavana umuhigo mu menyo ye. 18  Najyaga mvuga nti ‘nzapfira mu cyari cyanjye,+ Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n’umusenyi.+ 19  Umuzi wanjye ushoreye mu mazi;+ Nijoro ikime kiguma ku ishami ryanjye. 20  Icyubahiro cyanjye gihora gihinduka gishya, Kandi umuheto wo mu kuboko kwanjye uzarasa wungikanya.’ 21  Bantegaga amatwi, bagategereza, Bagaceceka kugira ngo bumve inama yanjye.+ 22  Iyo namaraga kuvuga nta cyo barenzagaho, Kandi ijambo ryanjye ryabatonyangagaho rikabacengera.+ 23  Bantegerezaga nk’abategereza imvura,+ Bakasama nk’abasamira imvura y’itumba.+ 24  Narabasekeraga ntibabyiyumvishe, Kandi umucyo wo mu maso hanjye+ ntibawuzimyaga. 25  Nabahitiragamo inzira, kandi nari umutware wabo. Nari meze nk’umwami ushagawe n’ingabo ze,+ Nk’umuntu uhumuriza ababoroga.+

Ibisobanuro ahagana hasi