Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 26:1-14

26  Nuko Yobu arasubiza ati   “Nawe wafashije utagira imbaraga ntugasekwe! Wakijije ukuboko gutentebutse!+   Wagiriye inama umuntu utagira ubwenge,+ Kandi wigishije benshi ubwenge!   Uwo wabwiye amagambo ni nde, Kandi se umwuka ukuvugiramo ni uwa nde?   Abapfuye batagira icyo bimarira bakomeza guhindira umushyitsi Munsi y’amazi n’ibiyabamo.+   Imva yambaye ubusa imbere yayo,+ Kandi ahantu ho kurimbukira haratwikuruwe.   Isanzura amajyaruguru ku busa,+ Igatendeka isi hejuru y’ubusa.   Ipfunyika amazi mu bicu byayo,+ Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.   Ikingiriza imbere y’intebe yayo y’ubwami, Ikahabamba igicu cyayo.+ 10  Yaciye uruziga hejuru y’amazi,+ Aho urumuri rurangirira mu mwijima. 11  Inkingi z’ijuru ziranyeganyega, Zigatangazwa no gucyaha kwayo. 12  Yavumbagatanyije inyanja ikoresheje imbaraga zayo,+ Ijanjaguza+ umunyarugomo*+ ubwenge bwayo. 13  Yasenesheje ijuru umuyaga wayo,+ Ukuboko kwayo kwahinguranyije inzoka igenda inyerera.+ 14  Dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo,+ Kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa! Ariko se ni nde ushobora gusobanukirwa guhinda kwayo gukomeye?”+

Ibisobanuro ahagana hasi