Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 24:1-25

24  “Kuki Ishoborabyose itagennye igihe cyo guca urubanza,+  Kandi kuki abayizi batabonye iminsi yayo y’urubanza?+   Hari abimura imbibi bakazigizayo,+ Bakanyaga imikumbi maze bakayiragira.   Batwara indogobe y’imfubyi, N’ikimasa cy’umupfakazi bakagifataho ingwate.+   Bahigika abakene bakabavana mu nzira,+ Kandi imbabare zo mu isi zikomeza kwihisha.   Dore abakene bameze nk’imparage+ mu butayu; Bajya ku mirimo yabo bagashaka ibyokurya.  Ikibaya cyo mu butayu giha buri wese ibyokurya by’abana be.   Bahira ubwatsi mu murima w’abandi, Kandi birara mu ruzabibu rw’umuntu mubi bakaruyogoza.   Barara batumbuje nta kenda,+ Kandi ntibagira icyo bifubika mu mbeho.+   Imvura y’amahindu yo mu misozi irabanyagira bagatoha, Bagahobera urutare kubera ko badafite aho kugama.+   Ababi bashikuza imfubyi bakayitesha ibere,+ Kandi icyo imbabare yiyorosa bagifataho ingwate;+ 10  Biba ngombwa ko abakene bagenda batumbuje nta kenda, Kandi amahundo yasaruwe bayikorera bashonje.+ 11  Mu masaha ya saa sita baba bari hagati y’inkuta z’amaterasi; Banyukanyukira imizabibu mu rwengero, nyamara bakicwa n’inyota.+ 12  Abasamba bakomeza kuborogera mu mugi, Kandi ubugingo bw’abakomerekejwe uruguma rwica buratabaza;+ Nyamara Imana ntibona ko ari ibintu bidakwiriye.+ 13  Naho ababi bo, bagaragaje ko bari mu bigomeka ku mucyo;+ Ntibamenye inzira zawo, Kandi ntibazigumyemo. 14  Ku manywa y’ihangu umwicanyi arahaguruka, Akica imbabare n’umukene;+ Nijoro agahinduka umujura.+ 15  Naho ijisho ry’umuhehesi+ ricungana n’umwijima wa nijoro,+ Akavuga ati ‘nta wuri bumbone!’+ Maze akitwikira mu maso. 16  Baracukura bakinjira mu mazu mu mwijima, Ku manywa bakifungirana. Ntibamenya umucyo wo ku manywa.+ 17  Kuri bo, igitondo kimeze nk’umwijima w’icuraburindi,+ Kuko bazi ibiteye ubwoba bitungurana byo mu mwijima w’icuraburindi. 18  Bareremba hejuru y’amazi akabacunshumukana. Umurima wabo uzavumwa mu isi.+ Ntibazongera kwerekeza mu nzira igana mu nzabibu. 19  Ubushyuhe n’amapfa bikamya amazi ya shelegi, Nk’uko imva itwara abakoze ibyaha!+ 20  Inda yamubyaye izamwibagirwa, inyo zimunyunyuze zinovore,+ Kandi ntazongera kwibukwa.+ Gukiranirwa kuzavunagurwa nk’igiti.+ 21  Ashyikirana n’umugore w’ingumba utabyara, N’umupfakazi+ atajya akorera ibyiza. 22  Azakurura abakomeye akoresheje imbaraga ze; Azahaguruka ariko ntazaba yizeye ubuzima bwe. 23  Izamuha kwiyiringira+ kugira ngo yumve yihagije; Kandi amaso yayo azakomeza kugenzura inzira zabo.+ 24  Bashyirwa hejuru mu kanya gato hanyuma ntibabe bakiriho;+ Bacishwa bugufi,+ maze kimwe n’undi muntu wese bagahwanyuzwa, Bagacibwa nk’amahundo. 25  Mu by’ukuri se, ni nde uzanyemeza ko ndi umubeshyi, Cyangwa ijambo ryanjye akarihindura ubusa?”

Ibisobanuro ahagana hasi