Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 23:1-17

23  Yobu arasubiza ati   “Kugeza n’uyu munsi imimerere ndimo yo guhangayika+ sinyemera, ndayitotombera; Ukuboko kwanjye kurandemereye bitewe no kuniha kwanjye.   Iyaba nari nzi aho nayibona!+ Nagenda nkagera aho iba.+   Nayishyikiriza ikirego cyanjye, Nkuzuza akanwa kanjye amagambo yo kwiregura.   Namenya amagambo yansubiza, Nkazirikana ibyo imbwira.+   Ese yandwanya ikoresheje imbaraga zayo nyinshi? Oya rwose! Ahubwo yanyumva.+   Aho ni ho umukiranutsi azikiranurira na yo, Nanjye nzava imbere y’umucamanza wanjye maze gutsinda burundu.   Dore njya iburasirazuba ngasanga nta yiriyo. Nagaruka sinshobore kuyitahura.+   Njya ibumoso aho ikorera sinshobore kuyibona; Irahindukira ikajya iburyo, ariko na bwo sinyibone. 10  Icyakora izi neza inzira nyuramo.+ Nimara kungerageza, nzasohoka meze nka zahabu.+ 11  Ikirenge cyanjye cyahamye mu ntambwe zayo, Kandi nakomeje inzira yayo sinayiteshuka.+ 12  Sinatandukiriye amategeko aturuka mu kanwa kayo,+ Ahubwo nabitse amagambo aturuka mu kanwa kayo+ kuruta ibyo yantegetse. 13  Ntihuzagurika; ni nde ushobora kuyirwanya?+ Icyo ubugingo bwayo bwifuza izagikora.+ 14  Ibyo yanteganyirije izabisohoza byose,+ Kandi ikora ibintu nk’ibyo byinshi. 15  Ni yo mpamvu mpagarika umutima kubera yo; Nyitekerezaho ngahindira umushyitsi imbere yayo.+ 16  Imana yatumye umutima wanjye uhukwa;+ Kandi Ishoborabyose yarampungabanyije.+ 17  Kuko ntacecekeshejwe n’umwijima, Cyangwa ngo ncecekeshwe n’uko umwijima w’icuraburindi watwikiriye mu maso hanjye.

Ibisobanuro ahagana hasi