Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 22:1-30

22  Nuko Elifazi w’Umutemani arasubiza ati   “Mbese hari icyo umugabo w’umunyambaraga yamarira Imana?+Mbese umuntu ufite ubushishozi yagira icyo ayimarira?   Mbese Ishoborabyose ishimishwa n’uko uri umukiranutsi?+Cyangwa iyo ubaye inyangamugayo mu nzira zawe hari icyo biyungura?+   Mbese izagucyaha kubera ko uyubaha,Igushyire mu rubanza ngo iburane nawe?+   Mbese ibibi byawe ntibyamaze kugwira?+Ibyaha byawe ntibizagira iherezo?   Wafashe ingwate y’abavandimwe bawe nta mpamvu,+N’abambaye ubusa ubambura imyenda yabo.   Unaniwe ntumuha amazi yo kunywa,N’ushonje umwima ibyokurya.+   Naho umugabo ufite imbaraga, igihugu ni icye;+Kandi uwatoneshejwe ni we ugituramo.   Wirukanye abapfakazi bagenda imbokoboko,N’amaboko y’imfubyi urayavunagura.+ 10  Ni yo mpamvu imitego y’inyoni ikugose,+N’ibitera ubwoba bitunguranye bikaguhagarika umutima. 11  Ni yo mpamvu hari umwijima ku buryo udashobora kureba,N’imivumba y’amazi yakurenzeho. 12  Mbese Imana ntiri hejuru ahasumba ijuru?+Nanone itegereze inyenyeri zose,+ urebe ukuntu ziri hejuru cyane. 13  Nyamara waravuze uti ‘mu by’ukuri se, Imana izi iki?Mbese yabasha gucira urubanza mu mwijima w’icuraburindi? 14  Yihisha mu bicu ku buryo idashobora kureba,Ikagenda ku gisenge cy’ijuru.’ 15  Mbese uzakomeza inzira ya kera,Iyo abantu b’inkozi z’ibibi banyuzemo, 16  Abantu bakuweho mbere y’igihe cyabo,+Urufatiro rwabo+ rugatemba nk’umugezi? 17  Ni bo babwira Imana y’ukuri bati ‘tubise!+Ishoborabyose yadutwara iki?’ 18  Nyamara ni yo yujuje amazu yabo ibintu byiza,+Kandi umugambi w’ababi wagumye kure yanjye.+ 19  Abakiranutsi bazabireba bishime,+Kandi umuntu utariho urubanza azabannyega, 20  Ati ‘ni ukuri, abaturwanyaga bakuweho,Kandi umuriro uzakongora ibyabo bisigaye.’ 21  Ndakwinginze, menyana na yo kandi ukomeze kubana na yo amahoro,Ni bwo ibintu byiza bizakugeraho. 22  Ndakwinginze, emera amategeko ava mu kanwa kayo,N’amagambo yayo uyabike mu mutima wawe.+ 23  Nuhindukirira Ishoborabyose+ uzubakwa.Nukumira gukiranirwa ntikwegere ihema ryawe, 24  Kandi niba ubutare bw’agaciro kenshi bwarashyizwe mu mukungugu,Na zahabu yo muri Ofiri+ igashyirwa mu mabuye yo mu bibaya, 25  Ishoborabyose na yo izakubera ubutare bw’agaciro kenshi,N’ifeza y’indobanure.+ 26  Ni bwo uzanezererwa Ishoborabyose,+Ukuburira Imana amaso yawe.+ 27  Uzayinginga ikumve,+Kandi uzahigura imihigo yawe.+ 28  Uzafata imyanzuro ikubere uko wifuza,Kandi umucyo uzamurikira inzira yawe.+ 29  Nuvuga wirata uzacishwa bugufi;+Ariko ufite amaso yicisha bugufi izamukiza.+ 30  Izarokora umuntu utariho urubanza,+Kandi nawe uzarokorwa n’uko ibiganza byawe bitanduye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi