Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 21:1-34

21  Nuko Yobu arasubiza ati   “Mutege amatwi amagambo yanjye mwitonze, Ni bwo muri bube mumpumurije.   Munyihanganire nanjye mvuge, Maze nimara kuvuga buri wese abone kunseka.+   Ese umuntu ni we ntura ibimpangayikishije? None se ni iki cyatuma umutima wanjye utihangana?   Nimuhindukire mundebe, munyitegereze mutangaye, Hanyuma mwipfuke umunwa.+   Iyo nibutse ibyambayeho mpagarika umutima, N’umubiri wanjye ugahinda umushyitsi.   Kuki abantu babi bakomeza kubaho,+ Bakisazira kandi bakagira ubutunzi bwinshi?+   Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba, N’ababakomokaho bagakomerera imbere yabo.   Amazu yabo ni amahoro masa, nta giteye ubwoba kiyageraho,+ N’inkoni y’Imana ntibariho. 10  Ibimasa byabo birimya kandi intanga zabyo ntizipfa ubusa; Inka zabo zibyara neza,+ ntiziramburura. 11  Bakomeza kohereza abana babo nk’umukumbi, Kandi abana babo bakomeza gukina basimbuka. 12  Bakomeza kurangurura ijwi bavuza ishako n’inanga,+ Bagakomeza kwishima bumva ijwi ry’umwironge. 13  Iminsi yabo yose bayimara bari mu bihe byiza,+ Maze mu kanya gato bakamanuka bajya mu mva. 14  Babwira Imana y’ukuri bati ‘tubise!+ Ntitwigeze tunezezwa no kumenya inzira zawe.+ 15  Ishoborabyose ni iki ku buryo twayikorera,+ Kandi se kuba twaragiranye na yo imishyikirano bitumariye iki?’+ 16  Kugubwa neza kwabo ntibishingiye ku bushobozi bwabo.+ Umugambi w’ababi wagumye kure yanjye.+ 17  Ni kangahe itara ry’ababi rijya rizima,+ Kandi se ni kangahe bagwirirwa n’ibyago? Ni kangahe ibarakarira ikabarimbura?+ 18  Mbese bamera nk’ibyatsi bihuhwa n’umuyaga,+ Bakamera nk’umurama utumurwa n’inkubi y’umuyaga? 19  Ibibi by’umuntu Imana ubwayo izabibikira abana be;+ Izabimwitura kugira ngo abimenye.+ 20  Amaso ye azabona kuzahara kwe, Kandi azanywa ku mujinya w’Ishoborabyose.+ 21  Ni iki kizamushimisha mu nzu ye atakiriho, Kandi umubare w’amezi ye uzaba ugabanyijwemo kabiri?+ 22  Mbese azigisha Imana ubwenge,+ Kandi ari yo icira urubanza abakomeye?+ 23  Azapfa agifite ibimuhagije byinshi,+ Adafite imihangayiko kandi aguwe neza, 24  Mu gihe ikibero cye kizaba cyuzuye urugimbu, N’umusokoro wo mu magufwa ye ugitohagiye. 25  Undi we azapfa ubugingo bwe bwarashaririwe, Apfe atariye ku byiza.+ 26  Bombi bazaryama hamwe mu mukungugu,+ Kandi inyo zizaborosa.+ 27  Nzi neza ibyo mutekereza, N’imigambi mucura mushaka kungirira nabi.+ 28  Kuko muvuga muti ‘inzu y’umunyacyubahiro iri he, N’amahema y’abagome ari he?’+ 29  Mbese ntimwabajije abanyura mu mihanda? Ese ntimwagenzuye neza ibimenyetso byabo, 30  Mukabona ko umuntu mubi akira ku munsi w’ibyago,+ Akarokorwa ku munsi w’umujinya? 31  Ni nde uzamumenyesha inzira ye amuri imbere?+ Kandi se ni nde uzamwitura ibyo yakoze?+ 32  Bazamujyana mu irimbi,+ Kandi umurinzi azakomeza kurinda imva ye. 33  Ibinonko byo mu kibaya bizamuryohera,+ Kandi azakururira abantu bose inyuma ye,+ N’abari imbere ye ntibagira ingano. 34  Mbega ngo murarushywa n’ubusa mugerageza kumpumuriza!+ Kandi se mbega ukuntu ibisubizo byanyu ari ubuhemu gusa!”

Ibisobanuro ahagana hasi