Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yobu 2:1-13

2  Nyuma yaho, umunsi uragera maze abana b’Imana y’ukuri barinjira bahagarara imbere ya Yehova; Satani na we yinjirana na bo ahagarara imbere ya Yehova.+  Hanyuma Yehova abaza Satani ati “noneho se uturutse he?” Satani asubiza Yehova ati “mvuye kuzerera mu isi no kuyitambagiramo.”+  Yehova yongera kubaza Satani ati “ese witegereje umugaragu wanjye Yobu,+ ko nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana+ kandi akirinda ibibi?+ Nyamara akomeye ku budahemuka bwe,+ nubwo wanteye+ kumurimbura muhora ubusa.”+  Satani+ asubiza Yehova ati “umubiri uhorerwa undi, kandi ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.+  Ariko noneho gira icyo uhindura, ubangure ukuboko kwawe ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, maze urebe niba atazakuvuma ari imbere yawe.”+  Yehova abwira Satani ati “dore ari mu maboko yawe! Gusa wirinde gukora ku bugingo bwe!”  Nuko Satani arasohoka ava imbere ya Yehova,+ maze ateza Yobu ibibyimba bibi cyane,+ bihera mu bworo bw’ikirenge bigera mu gitwariro.  Yobu afata urujyo akajya arwishimisha yicaye mu ivu.+  Hanyuma umugore we aramubwira ati “ese uracyakomeye ku budahemuka bwawe?+ Vuma Imana maze wipfire!” 10  Ariko aramusubiza ati “uvuze nk’umwe mu bagore b’abapfapfa.+ Ese tuzemera gusa ibyiza biturutse ku Mana y’ukuri twe kwemera n’ibibi?”+ Muri ibyo byose Yobu ntiyigeze acumurisha iminwa ye.+ 11  Nuko Elifazi w’Umutemani,+ Biludadi w’Umushuhi+ na Zofari w’Umunamati,+ incuti eshatu za Yobu, bumva ibyago byose byamugwiririye. Buri wese ava iwe, barahura nk’uko bari babisezeranye,+ maze bajya kwifatanya na we mu kababaro no kumuhumuriza.+ 12  Bubuye amaso bakiri kure, baramuyoberwa. Nuko batera hejuru bararira, bashishimura+ imyambaro yabo kandi batumurira umukungugu hejuru ku mitwe yabo.+ 13  Bakomeza kwicarana+ na we hasi, bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi nta wugira icyo amubwira, kuko babonaga ko umubabaro+ we ukabije.

Ibisobanuro ahagana hasi