Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 17:1-16

17  “Umwuka wanjye urakendereye,+ iminsi yanjye yararangiye; Imva irantegereje.+   Nkikijwe n’abakobanyi,+ Kandi ijisho ryanjye rihora rireba imyifatire yabo yo kwigomeka.   Ndakwinginze, emera kunyishingira.+ Ni nde wundi uzemera ko dukorana mu ntoki+ ngo anyishingire?   Wakinze imitima yabo kugira ngo itagira amakenga.+ Ni cyo gituma utabashyira hejuru.   Atumirira bagenzi be kuza gufata imigabane yabo, Nyamara amaso y’abana be azahera mu kirere.+   Yangize iciro ry’imigani+ mu bantu, Ku buryo nabaye uwo abantu bacira mu maso.+   Ijisho ryanjye rirahunyeza bitewe n’agahinda,+ N’ingingo zanjye zose zimeze nk’igicucu.   Abakiranutsi barabireba bagatangara, Ndetse n’utariho urubanza arakazwa n’abahakanyi.   Umukiranutsi ntanamuka mu nzira ze,+ Kandi umuntu ufite ibiganza bitanduye+ akomeza kugwiza imbaraga.+ 10  Ngaho mwebwe mwese nimwongere muvuge, ngaho nimukomeze, Kuko mbona nta munyabwenge n’umwe ubarimo.+ 11  Iminsi yanjye yarashize,+ n’imigambi yanjye iburizwamo,+ N’ibyo umutima wanjye wifuzaga. 12  Ijoro baryita amanywa,+ Bakavuga bati ‘kubera ko hari umwijima, umucyo uri hafi.’ 13  Ninkomeza gutegereza, imva ni yo izaba inzu yanjye;+ Nzasasa uburiri bwanjye mu mwijima,+ 14  Mpamagare urwobo+ nti ‘uri data!’ N’urunyo+ ndubwire nti ‘uri mama ukaba na mushiki wanjye!’ 15  None se ibyiringiro byanjye biri he?+ Kandi se ni nde ureba ibyiringiro byanjye? 16  Bizamanuka bigane ku nzugi z’imva, Igihe twese tuzaba tugomba kumanuka tukajya mu mukungugu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi