Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 15:1-35

15  Nuko Elifazi w’Umutemani arasubiza ati   “Mbese umunyabwenge yasubizanya amagambo y’imfabusa,+Cyangwa akuzuza inda ye umuyaga uturuka iburasirazuba?+   Gucyahisha amagambo gusa nta cyo bimara,Kandi kuvuga amagambo gusa nta cyo bimaze.   Ariko wowe gutinya Imana ubihindura ubusa,Kandi kwita ku by’Imana ubitesha agaciro.   Kuko icyaha cyawe ari cyo cyigisha akanwa kawe,Kandi uhitamo ururimi rw’abantu bigize inyaryenge.   Akanwa kawe ni ko kaguhamya icyaha, si jye;Kandi iminwa yawe ni yo igushinja.+   Mbese ni wowe muntu wa mbere wavutse,+Cyangwa wagiriwe ku gise imisozi itarabaho?+   Mbese utega amatwi amabanga y’Imana,+Cyangwa wibwira ko ari wowe wenyine uzi ubwenge?   Icyo uzi tutazi ni ikihe?+Icyo usobanukiwe twe tudasobanukiwe ni ikihe? 10  Muri twe harimo ufite imvi n’ugeze mu za bukuru,+Uruta so ubukuru. 11  Mbese ihumure rituruka ku Mana ntiriguhagije,Cyangwa ijambo ubwiranywe ubugwaneza? 12  Kuki umutima wawe ugutwara,Kandi se kuki ijisho ryawe rigaragaza uburakari? 13  Dore utuma umutima wawe urwanya Imana,Kandi ugatuma akanwa kawe gasohora amagambo. 14  Umuntu buntu ni iki ku buryo yaba umuntu utanduye,+Cyangwa umuntu wabyawe n’umugore ni iki ku buryo yaba mu kuri? 15  Dore n’abera bayo ntibizera,+Ndetse n’ijuru ubwaryo ntiriboneye mu maso yayo,+ 16  Nkanswe umuntu wangwa kandi wononekaye,+Ugotomera gukiranirwa nk’amazi! 17  Tega amatwi mbikubwire!+Narabibonye none reka mbivuge. 18  Ni byo abanyabwenge+ bavugaBabibwiwe na ba se, kandi ntibigeze babihisha. 19  Ni bo bahawe igihugu bonyine,Kandi nta munyamahanga wanyuze hagati muri bo. 20  Umuntu mubi arababazwa cyane mu minsi ye yose,Mu myaka yose yagenewe umunyagitugu. 21  Ijwi ry’ibiteye ubwoba riri mu matwi ye;Mu gihe cy’amahoro umunyazi aramutera.+ 22  Ntiyizera ko azava mu mwijima,+Kandi abikiwe inkota. 23  Agenda ayobagurika ashakisha umugati; ngo awukure he?+Azi neza ko yugarijwe n’umunsi w’umwijima.+ 24  Amakuba n’ishavu bikomeza kumutera ubwoba;+Bimuganza nk’umwami witeguye kugaba igitero. 25  Kubera ko abangurira Imana ukuboko,Kandi agashaka kugaragaza ko asumba Ishoborabyose;+ 26  Kubera ko ayirwanya agamitse ijosi,Yitwaje ingabo zifite amacondo manini; 27  Kubera ko mu maso he ahatwikiriza ibinure,Kandi akagira ibicece mu rukenyerero,+ 28  Atura mu migi izakurwaho,Mu mazu atazakomeza guturwamo, Amazu agomba kuzahinduka ibirundo by’amabuye. 29  Ntazaba umukire kandi ubutunzi bwe ntibuzagwira,Cyangwa ngo ibyo yaronse abikwirakwize mu isi.+ 30  Ntazava mu mwijima;Umushibu we uzumishwa n’ikibatsi cy’umuriro, Kandi azigizwayo n’umwuka uva mu kanwa kayo.+ 31  Ntakizere ibitagira umumaro ngo bimuyobye,Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa. 32  Ibyo bizasohora mbere y’uko umunsi we ugera,Kandi umushibu we ntuzatohagira.+ 33  Azamera nk’umuzabibu uhungura imbuto zawo zikiri ibitumbwe,Kandi azamera nk’umwelayo uhungura uburabyo bwawo. 34  Iteraniro ry’abahakanyi nta cyo rigeraho,+Kandi umuriro uzakongora amahema yuzuye impongano.+ 35  Basama akaga bakabyara ibibi,+Kandi inda yabo itegura uburiganya.”

Ibisobanuro ahagana hasi