Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 13:1-28

13  “Dore ibyo byose nabirebesheje amaso yanjye; Amatwi yanjye yarabyumvise kandi arabizirikana.   Icyo muzi nanjye ndakizi;Nta cyo mundusha.+   Icyakora, icyampa nkavugana n’Ishoborabyose,+Kandi nakwishimira kujya impaka n’Imana.   Naho mwebwe muvuga ibinyoma, muharabika abandi;+Mwese muri abaganga batagira umumaro.+   Icyampa mugaceceka rwose,Ni bwo mwaba mugaragaje ko mufite ubwenge!+   Mwumve uko niregura,+Mutege amatwi uko iminwa yanjye yisobanura.   Mbese muzavuga ibyo gukiranirwa mwibwira ko muvuganira Imana,Kandi muvuge ibinyoma mwibwira ko ari yo muvuganira?+   Mbese muzabera Imana y’ukuri,+Cyangwa muzayiburanira?   Ese ibagenzuye byabagwa neza?+Cyangwa se mwibwira ko mwayirimanganya nk’urimanganya umuntu buntu? 10  Izabacyaha nta kabuza+Niba mugerageza kubogama rwihishwa.+ 11  Mbese icyubahiro cyayo ntikizabatera ubwoba mugahinda umushyitsi,Kandi igitinyiro cyayo ntikizabagwa gitumo?+ 12  Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk’ivu,Icondo ry’ingabo zanyu rimeze nk’icondo ry’ingabo z’ibumba.+ 13  Nimuceceke nanjye mvuge,Ibizaba nzabyirengera! 14  Kuki nshyira ubuzima bwanjye mu kaga,Kandi kuki mpara ubugingo bwanjye?*+ 15  Mbese niyo yanyica, sinategereza?+Icyakora nakwisobanura imbere yayo ku birebana n’inzira zanjye. 16  Kandi ni yo yambera agakiza,+Kuko nta muhakanyi uzagera imbere yayo.+ 17  Mwumve amagambo yanjye yose,+Kandi mutege amatwi ibyo mbabwira. 18  Dore natanze ikirego mu rukiko,+Kandi nzi neza rwose ko ndi mu kuri. 19  Ni nde uzaburana nanjye?+Kuko ubu aho guceceka napfa. 20  Undinde ibintu bibiri gusa,Kuko nubigenza utyo ntazakwihisha.+ 21  Nkuraho ukuboko kwawe ukwigize kure yanjye,Kandi igitinyiro cyawe ntikintere ubwoba.+ 22  Umpamagare kugira ngo nkwitabe,Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize. 23  Nakosheje mu buhe buryo, kandi se nakoze ibyaha nte?Menyesha icyaha cyanjye no kwigomeka kwanjye. 24  Kuki uhisha mu maso hawe,+Ukandeba nk’umwanzi wawe?+ 25  Mbese urashaka guhungabanya akababi gatwawe n’umuyaga,Cyangwa uzakomeza kwiruka inyuma y’inganagano zumye? 26  Ukomeza kunyandikaho ibintu bisharira,+Ugatuma ngerwaho n’ingaruka z’amakosa yo mu busore bwanjye.+ 27  Nanone wafungiye ibirenge byanjye mu mbago,+Kandi ugenzura intambwe zanjye zose, Ugacira ibirenge byanjye umurongo ntarengwa. 28  Meze* nk’ikintu cyaboze kitagifite umumaro;+Meze nk’umwenda urimo uribwa n’udukoko.+

Ibisobanuro ahagana hasi