Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 12:1-25

12  Nuko Yobu arasubiza ati   “Mu by’ukuri muri abantu bakomeye,Kandi ubwenge buzapfana namwe!+   Erega nanjye mfite umutima+ nkamwe;Nta cyo mundusha.+ Kandi se ibyo ni nde utabizi?   Nabaye uwo bagenzi be bagize urw’amenyo,+Utakambira Imana kugira ngo imusubize;+ Umuntu w’umukiranutsi n’indakemwa ni we bagize urw’amenyo.   Umuntu udamaraye, mu bitekerezo bye asuzugura ibyago birimbura,+Akibwira ko bigwirira gusa abafite ibirenge bidashinga.+   Nta mihangayiko iba mu mahema y’abanyazi,+Kandi abarakaza Imana bagira umutekano Nk’uw’umuntu uzana imana mu kuboko kwe.+   Ariko noneho baza amatungo yo mu rugo azakwigisha;+Ubaze n’ibiguruka byo mu kirere bizakubwira.+   Cyangwa witegereze isi na yo izakwigisha;+N’amafi yo mu nyanja+ azabikubwira.   Ni ikihe muri ibyo byose kitazi nezaKo ukuboko kwa Yehova ari ko kwabikoze,+ 10  We ufite mu kuboko kwe ubugingo+ bw’umuntu wese uriho,N’umwuka w’umuntu wese?+ 11  Mbese ugutwi si ko kugerageza amagambo,+Nk’uko urusenge rw’akanwa+ rwumva ibyokurya? 12  Mbese ubwenge ntibufitwe n’abageze mu za bukuru,+Kandi abamaze iminsi myinshi si bo basobanukiwe? 13  Afite ubwenge n’ububasha,+Akagira inama n’ubuhanga.+ 14  Dore! Arasenya ntihagire uwongera kubaka;+Akingirana umuntu ntihagire umukingurira.+ 15  Dore afata amazi agakama,+Yayarekura agahindura isi.+ 16  Afite imbaraga n’ubwenge;+Ukora amakosa n’uyamushoramo, bose ni abe.+ 17  Atuma abajyanama bagenda batambaye inkweto,+N’abacamanza akabahindura abasazi. 18  Adohora ingoyi z’abami+Akabakenyeza umukandara. 19  Atuma abatambyi bagenda batambaye inkweto,+Akubika abadashyigurwa ku ntebe zabo.+ 20  Acecekesha abiringirwa,N’abasaza akabaka ubwenge. 21  Asuka igisuzuguriro ku banyacyubahiro,+Agakenyuruza abakomeye. 22  Atwikurura ibintu byimbitse byo mu mwijima,+Umwijima w’icuraburindi akawuhindura umucyo. 23  Atuma amahanga akomera kugira ngo ayarimbure;+Ni we wagura amahanga kugira ngo ayajyane kure. 24  Abatware b’abantu bo mu gihugu abakuramo umutima,Kugira ngo bazerere mu butayu+ ahataba inzira. 25  Bakabakaba mu mwijima+ ahatari urumuri,Kandi atuma bayobagurika nk’umusinzi.+

Ibisobanuro ahagana hasi