Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 11:1-20

11  Nuko Zofari w’Umunamati+ arasubiza ati   “Mbese umuntu azavuga amagambo menshi he kugira umusubiza, Cyangwa umuntu wiyemera gusa yagira ukuri?   Ese amagambo yawe y’amanjwe yacecekesha abantu, Kandi se uzakomeza gukobana nta wugucyaha?+   Nanone uravuga uti ‘inyigisho zanjye+ ziraboneye, Kandi rwose nagaragaye ko ntanduye+ mu maso yawe.’   Ariko icyampa gusa Imana ikavuga, Ikabumbura akanwa kayo ikagira icyo ikubwira!+   Yakubwira amabanga y’ubwenge, Kuko ibintu by’ubwenge ari byinshi. Nanone wamenya ko Imana yahisemo kwirengagiza amwe mu makosa yawe.+   Mbese ushobora kumenya ibintu byimbitse by’Imana,+ Cyangwa ukamenya aho gukomera kw’Ishoborabyose kugarukira?   Ko gusumba kure ijuru, uzabigenza ute? Ko kwimbitse kurusha imva,+ uzakumenya ute?   Ni kurekure kurusha isi, Kandi ni kugari kurusha inyanja. 10  Imana iramutse ije, igatanga umuntu, Kandi igakoranya urukiko, ni nde wayirwanya? 11  Yo ubwayo izi neza abantu b’abanyabinyoma.+ Mbese nibona ibibi ntizabyitaho? 12  Imparage* iramutse ivutse ari umuntu, Umuntu utagira ubwenge na we yagira intego nziza. 13  Nutegura umutima wawe Kandi ukayitegera ibiganza,+ 14  Ibibi biri mu kuboko kwawe ukabyigiza kure yawe, Kandi ntihagire ibikorwa bikiranirwa biba mu mahema yawe, 15  Ni bwo uzubura amaso yawe udafite inenge,+ Kandi rwose uzakomera uhame; nta cyo uzatinya. 16  Uzibagirwa ibyago byose; Uzabyibagirwa nk’amazi yatembye akagenda. 17  Iminsi yo kubaho kwawe+ izarabagirana irushe amanywa y’ihangu, Umwijima uzaba nk’umucyo wa mu gitondo.+ 18  Uzagira icyizere kuko hariho ibyiringiro, Uzitegereza impande zose witonze, kandi uzaryama ufite umutekano.+ 19  Uziryamira amahoro nta wuguhindisha umushyitsi, Kandi abantu benshi bazakugusha neza.+ 20  Ariko amaso y’ababi azacogora;+ Bazashaka aho bahungira bahabure,+  Kandi ibyiringiro byabo ni ukurimbuka k’ubugingo bwabo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi