Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 10:1-22

10  “Ubugingo bwanjye bwarizinutswe.+Sinzabura kugaragaza ibimpangayikishije, Kandi nzavuga mfite ishavu mu mutima.   Nzabwira Imana nti ‘ntumbareho icyaha.Mbwira igituma undwanya.   Ese ushimishijwe no gukora ibibi,+Ukanga umurimo amaboko yawe yakoranye umwete,+ Kandi ukarabagiranisha umucyo wawe ku migambi y’ababi?   Mbese ufite amaso+ nk’ay’umuntu,Cyangwa ureba nk’uko umuntu buntu areba?+   None se iminsi yawe ni nk’iy’umuntu buntu,+Cyangwa imyaka yawe imeze nk’iminsi y’umugabo w’umunyambaraga,   Ku buryo wanshakaho amakosa,Ugakomeza gushakisha icyaha cyanjye?+   Ibyo ubikora uzi neza ko ntari mu makosa,+Kandi ko nta muntu wankiza ngo ankure mu kuboko kwawe.+   Amaboko yawe ni yo yambumbye arandema,+Arandangiza wese wese, none urashaka kumira bunguri.   Wibuke ko wandemye mu ibumba,+Kandi ko uzansubiza mu mukungugu.+ 10  Mbese ntiwansutse nk’amata,Ukamvuza nk’ikivuguto?+ 11  Wanyambitse inyama worosaho uruhu,Usobekeranyiriza hamwe amagufwa yanjye n’imitsi yanjye.+ 12  Wampaye ubuzima ungaragariza n’ineza yuje urukundo;+Wanyitayeho+ urinda ubugingo bwanjye. 13  Byose wabihishe mu mutima wawe,Kandi nzi neza ko bikurimo. 14  Niba narakoze icyaha ugakomeza kunyitegereza,+Kandi ugakomeza kumbaraho icyaha,+ 15  Niba ndi mu makosa, ngushije ishyano.+Kandi niba ndi mu kuri, sinshobora kubura umutwe,+ Kuko nuzuye ikimwaro n’imibabaro ikaba indenze.+ 16  Ndamutse nishyize hejuru+ wampiga nk’uko umugunzu w’intare uhiga,+Kandi uzongera unkorere ibintu bitangaje. 17  Uzazana abandi bagabo bo kunshinja,Kandi uzarushaho kundakarira. Amakuba ankuranwaho. 18  Kuki wankuye mu nda ya mama?+Ubonye iyo mba naripfiriye ntihagire ijisho rimbona! 19  Mba narabaye nk’utarigeze kubaho,Nkava mu nda ya mama njyanwa mu mva.’ 20  Ese iminsi yanjye si mike?+ Nibe irekeye aho;Nireke kumpanga amaso, kugira ngo nongere ncye+ ho gato, 21  Mbere y’uko nigendera, kandi sinzagaruka,+Nkigira mu gihugu cy’umwijima, umwijima w’icuraburindi,+ 22  Mu gihugu cyijimye nk’igicuku, mu gihugu cy’umwijima w’icuraburindiN’akaduruvayo, igihugu kitabamo umucyo na mba.”

Ibisobanuro ahagana hasi