Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yobu 1:1-22

1  Mu gihugu cya Usi+ hari umugabo witwaga Yobu;+ yari umugabo w’inyangamugayo+ kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana+ kandi akirinda ibibi.+  Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.+  Yari afite intama+ ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’inka igihumbi n’indogobe z’ingore magana atanu n’abagaragu benshi; uwo mugabo yari akomeye kuruta abandi bose b’Iburasirazuba.+  Abahungu be baragendaga bagakorera ibirori+ mu nzu ya buri wese muri bo ku munsi we, kandi batumiraga bashiki babo batatu kugira ngo basangire ibyokurya n’ibyokunywa.  Iyo babaga bahetuye iminsi y’ibirori, Yobu yabatumagaho ngo biyeze.+ Kandi yarazindukaga agatamba ibitambo bikongorwa n’umuriro+ bihwanye n’umubare wabo bose, kuko Yobu yibwiraga ati “wenda abana banjye bakoze icyaha bavumira+ Imana mu mitima yabo.”+ Uko ni ko Yobu yajyaga abigenza buri gihe.+  Nuko umunsi uragera maze abana b’Imana y’ukuri+ barinjira bahagarara imbere ya Yehova,+ Satani+ na we yinjirana na bo.+  Hanyuma Yehova abaza Satani ati “uturutse he?” Satani asubiza Yehova ati “mvuye kuzerera mu isi+ no kuyitambagiramo.”+  Yehova yongera kubaza Satani ati “ese witegereje umugaragu wanjye Yobu, ko nta wuhwanye na we mu isi,+ ko ari umugabo w’inyangamugayo+ kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana+ kandi akirinda ibibi?”+  Nuko Satani asubiza Yehova ati “ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa?+ 10  Ese ntiwamurinze+ we n’inzu ye n’ibyo atunze byose aho biri hose? Wahaye umugisha imirimo y’amaboko ye,+ kandi amatungo ye yagwiriye mu isi. 11  Ariko noneho gira icyo uhindura, ubangure ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, maze urebe niba atazakuvuma ari imbere yawe.”+ 12  Yehova abwira Satani ati “dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe. We ubwe wenyine ni we utagomba kubangurira ukuboko kwawe!” Nuko Satani arasohoka ava imbere ya Yehova.+ 13  Umunsi umwe, abahungu be n’abakobwa be bari mu nzu y’umuvandimwe wabo w’imfura barya kandi banywa divayi.+ 14  Nuko intumwa iraza+ ibwira Yobu iti “inka zahingaga+ n’indogobe z’ingore zirisha iruhande rwazo, 15  maze Abasheba+ baraza bazigabaho igitero barazijyana, abagaragu babicisha inkota. Ni jye jyenyine warokotse wo kubikubwira.”+ 16  Mu gihe uwo yari atara rangiza kuvuga, haba haje undi aramubwira ati “umuriro w’Imana wamanutse mu ijuru+ utwika intama, n’abagaragu urabatokombeza. Ni jye jyenyine warokotse wo kubikubwira.” 17  Mu gihe uwo na we yari atararangiza kuvuga, haza undi aramubwira ati “Abakaludaya+ biremyemo imitwe itatu maze biroha mu ngamiya barazijyana, abagaragu babicisha inkota. Ni jye jyenyine warokotse wo kubikubwira.” 18  Mu gihe uwo na we yari atararangiza kuvuga, haza undi aramubwira ati “abahungu bawe n’abakobwa bawe bari mu nzu y’umuvandimwe wabo w’imfura barya kandi banywa divayi.+ 19  Nuko haza umuyaga ukaze+ uturutse mu karere k’ubutayu, wihura ku mfuruka enye z’inzu maze igwira abo bana barapfa. Ni jye jyenyine warokotse wo kubikubwira.” 20  Hanyuma Yobu arahaguruka ashishimura+ umwambaro we, yogosha umusatsi+ wo ku mutwe we maze yikubita hasi+ yubamye,+ 21  aravuga ati “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa,+ Kandi nzasubira mu nda y’isi nambaye ubusa.+ Yehova ni we wabitanze,+ kandi Yehova ni we ubijyanye.+ Izina rya Yehova rikomeze gusingizwa.”+ 22  Muri ibyo byose, nta cyaha Yobu yakoze cyangwa ngo agire ikintu kidakwiriye aherereza ku Mana.+

Ibisobanuro ahagana hasi