Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 61:1-11

61  Umwuka w’Umwami w’Ikirenga Yehova uri kuri jye,+ kuko Yehova yantoranyije+ kugira ngo mbwire abicisha bugufi ubutumwa bwiza.+ Yantumye gupfuka ibikomere by’abafite imitima imenetse,+ no gutangariza imbohe ko zibohowe,+ no guhumura imfungwa.+  Yantumye gutangaza umwaka wo kwemererwamo na Yehova,+ n’umunsi wo guhora kw’Imana yacu,+ no guhumuriza ababoroga bose.+  Yantumye guha ababorogera Siyoni ibitambaro byo kwambara mu mutwe mu cyimbo cy’ivu,+ no kubaha amavuta y’ibyishimo+ mu cyimbo cyo kuboroga, no kubaha umwitero w’ishimwe mu cyimbo cy’umutima wihebye.+ Bazitwa ibiti binini byo gukiranuka+ byatewe na Yehova,+ kugira ngo yitake ubwiza.+  Bazongera kubaka ahari hamaze igihe kirekire harabaye amatongo,+ kandi bazamure ahari harahindutse umusaka mu bihe byahise.+ Bazavugurura imigi yari yarashenywe,+ bavugurure ahantu hari harahindutse umusaka kuva kera uko ibihe byagiye bikurikirana.  “Abanyamahanga bazaza baragire imikumbi yanyu,+ kandi abanyamahanga+ ni bo bazajya babahingira, bakorere n’inzabibu zanyu.+  Naho mwebwe muzitwa abatambyi ba Yehova,+ kandi muzitwa+ abakozi+ b’Imana yacu. Muzarya ubutunzi bw’amahanga,+ kandi muzumva bubateye ishema.+  Mu cyimbo cyo gukorwa n’ikimwaro, abagize ubwoko bwanjye bazahabwa umugabane ukubye kabiri;+ mu cyimbo cyo gukozwa isoni bazarangurura ijwi ry’ibyishimo, bishimira umugabane wabo.+ Ni yo mpamvu bazahabwa umugabane ukubye kabiri+ mu gihugu cyabo. Bazagira ibyishimo kugeza ibihe bitarondoreka,+  kuko jyewe Yehova nkunda ubutabera,+ nkanga ubwambuzi no gukiranirwa.+ Nzabaha ibihembo byabo mu kuri,+ kandi nzagirana na bo isezerano rihoraho.+  Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga,+ n’abazabakomokaho bamenyekane mu bantu bo mu mahanga. Abazababona bose bazabamenya,+ bamenye ko ari urubyaro Yehova yahaye umugisha.”+ 10  Nta kizambuza kwishimira Yehova.+ Ubugingo bwanjye buzishimira Imana yanjye+ kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza,+ ikanyambika ikanzu yo gukiranuka,+ nk’uko umukwe yambara igitambaro cyo mu mutwe+ nk’umutambyi, nk’uko umugeni yambara ibintu by’umurimbo.+ 11  Nk’uko ubutaka bumeza imyaka n’umurima ukameramo ibyawutewemo,+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova azameza gukiranuka+ n’ishimwe imbere y’amahanga yose.+

Ibisobanuro ahagana hasi