Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 58:1-14

58  “Tera hejuru, uhamagare n’imbaraga zawe zose, ntutuze.+ Rangurura ijwi nk’iry’ihembe, ubwire abagize ubwoko bwanjye ibyo kwigomeka kwabo,+ ubwire ab’inzu ya Yakobo ibyaha byabo.  Nyamara bakomezaga kunshaka uko bwije n’uko bukeye, bakishimira kumenya inzira zanjye,+ bameze nk’ishyanga rikomeza ibyo gukiranuka, ritigeze ritandukira ubutabera bw’Imana yaryo,+ kuko bakomezaga kunsaba imanza zikiranuka, bakegera Imana yabo bishimiraga.+  “Barabaza bati ‘kuki twiyirizaga ubusa ntubibone,+ twababaza ubugingo bwacu+ ntubyiteho?’+ “Ni koko, mwishimiraga umunsi mwiyirizagaho ubusa, ariko mukanakomeza gukoresha abakozi banyu bose imirimo.+  Ni koko, mwiyirizaga ubusa kugira ngo mubone umwanya wo gutongana no kurwana+ no gukubitana ibipfunsi by’ubugome.+ Mbese ntimwakomezaga kwiyiriza ubusa mwibwira ko ari umunsi wo kumvikanisha ijwi ryanyu mu ijuru?  Mbese mugira ngo kwiyiriza ubusa nemera ni ukumeze gutyo? Mugira ngo ni umunsi umuntu wakuwe mu mukungugu ababaza ubugingo bwe,+ akubika umutwe nk’umuberanya, agasasa ibigunira akaryama mu ivu?+ Ibyo ni byo mwita kwiyiriza ubusa, n’umunsi wo kwemerwa na Yehova?+  “Mbese kwiyiriza ubusa nemera si ukubohora ingoyi z’ubugome,+ mukadohora imigozi y’umugogo+ kandi abashenjaguwe mukabasezerera mubahaye umudendezo,+ n’umugogo+ wose mukawucamo kabiri?  Mbese si ukugabana umugati wawe n’ushonje,+ ukazana imbabare itagira aho iba ukayishyira mu nzu yawe,+ wabona umuntu wambaye ubusa ukamuha icyo kwambara,+ kandi ntiwirengagize bene wanyu?+  “Ubigenje utyo, umucyo wawe waba nk’umuseke utambitse,+ nawe ugahita woroherwa.+ Gukiranuka kwawe kwakujya imbere,+ n’ikuzo rya Yehova rikakugenda inyuma+ rikurinze.  Icyo gihe wahamagara Yehova akakwitaba; watabaza+ akakubwira ati ‘ndi hano!’ “Nukura umugogo iwawe,+ ukareka gutunga abandi urutoki+ no kuvuga nabi,+ 10  ukihotorera ushonje, ugahaza ubugingo bubabaye,+ umucyo wawe uzamurikira mu mwijima kandi umwijima wawe uzamera nko ku manywa y’ihangu.+ 11  Yehova ntazabura kukuyobora+ iteka+ no guhaza ubugingo bwawe, ndetse n’igihe uzaba uri mu gihugu cyakakaye.+ Kandi azakomeza amagufwa yawe,+ umere nk’ubusitani bunese,+ ube nk’isoko y’amazi atajya akama. 12  Uzashishikaza abantu bubake ahari hamaze igihe kirekire harabaye amatongo;+ kandi uzazamura imfatiro zahozeho kuva kera uko ibihe byagiye bikurikirana.+ Uzitwa usiba ibyuho+ n’usana imihanda yo guturaho. 13  “Nurinda ikirenge cyawe ku bw’isabato, ntukore ibikunezeza ku munsi wanjye wera,+ ahubwo ukita isabato umunezero wawe, umunsi wera wa Yehova ukwiriye guhabwa icyubahiro, ukawuha icyubahiro+ aho gukora ibihuje n’inzira zawe no kwishakira ibikunezeza no kuvuga amagambo, 14  ni bwo uzishimira Yehova,+ kandi nanjye nzakunyuza ahasumba ahandi ku isi.+ Nzatuma urya ku murage wa sokuruza Yakobo,+ kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”+

Ibisobanuro ahagana hasi