Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 46:1-13

46  Beli+ yarunamye,+ Nebo irubama; ibishushanyo byazo+ byahekeshejwe inyamaswa n’amatungo, ziba umutwaro n’umuzigo uremerera amatungo ananiwe.  Zombi zizubama kandi zuname; ntizizashobora guhungisha+ imitwaro yazo, ahubwo zizajyanwa mu bunyage.+  “Mwa b’inzu ya Yakobo mwe, nimuntege amatwi, namwe mwese abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli,+ abo nahetse mukiva mu nda, nkabaterura mukivuka.+  Ndetse n’igihe muzaba mugeze mu za bukuru, nzaba nkiri wa wundi;+ ni jye uzakomeza kubaheka kugeza igihe muzamerera imvi.+ Nzagira icyo nkora+ kugira ngo nkomeze kubaheka no kubaterura no kubakiza.+  “Mwangereranya na nde,+ cyangwa se mwavuga ko ari nde duhwanye? Mwangereranya na nde ku buryo nasa na we?+  Hari abatanga zahabu zo mu ruhago rwabo batitangiriye itama, bagapima ifeza ku munzani. Bahemba umucuzi akazikoramo imana,+ hanyuma bakayikubita imbere bakayunamira.+  Bayiheka ku rutugu,+ bakayijyana bakayitereka ahantu hayo, ikahahagarara itanyeganyega. Aho bayiteretse ntihava.+ Umuntu arayitakambira ariko ntisubiza, kandi nta we ikiza amakuba ye.+  “Muzirikane ibi kugira ngo mugire ubutwari. Mubishyire ku mutima+ mwa banyabyaha mwe.+  Mwibuke ibya mbere byabaye mu bihe bya kera,+ mwibuke ko ari jye Mana nyamana+ kandi ko nta yindi Mana+ cyangwa undi duhwanye.+ 10  Ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo,+ ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa,+ nkavuga nti ‘umugambi wanjye uzahama,+ kandi ibyo nishimira byose nzabikora.’+ 11  Ni jye uhamagara igisiga kikava iburasirazuba,+ ngahamagara umuntu akava mu gihugu cya kure aje gusohoza umugambi wanjye.+ Narabivuze kandi nzabisohoza;+ narabitekereje, no kubikora nzabikora.+ 12  “Mwa bafite imitima yinangiye mwe,+ nimuntege amatwi, mwa bari kure yo gukiranuka mwe.+ 13  Nigije hafi gukiranuka kwanjye,+ ntikuri kure,+ kandi agakiza kanjye ntikazatinda.+ Nzatanga agakiza muri Siyoni, Isirayeli nyihe ubwiza bwanjye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi