Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 43:1-28

43  Ariko noneho Yakobo we, umva uko Yehova Umuremyi wawe,+ ari na we wakubumbye+ wowe Isirayeli, avuga ati “ntutinye kuko nagucunguye.+ Naguhamagaye mu izina ryawe;+ uri uwanjye.+  Nunyura mu mazi menshi,+ nzaba ndi kumwe nawe,+ kandi nunyura mu nzuzi ntizizakurengera.+ Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ikirimi cyawo ntikizakubabura.+  Kuko ndi Yehova Imana yawe, Uwera wa Isirayeli, Umukiza wawe.+ Natanze Egiputa ho incungu yawe,+ ntanga Etiyopiya+ na Seba mu cyimbo cyawe.  Kubera ko uri uw’agaciro kenshi mu maso yanjye,+ nagufashe nk’umunyacyubahiro kandi naragukunze.+ Nzatanga abantu mu cyimbo cyawe, ntange n’amahanga mu cyimbo cy’ubugingo bwawe.+  “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+ Nzazana urubyaro rwawe ruve iburasirazuba, kandi nzabakoranyiriza hamwe bave iburengerazuba.+  Nzabwira amajyaruguru+ nti ‘barekure,’ mbwire n’amajyepfo nti ‘ntubagumane. Garura abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+  ugarure uwitirirwa izina ryanjye wese,+ uwo naremye ku bw’ikuzo ryanjye,+ uwo nabumbye nkamuhanga!’+  “Zana ubwoko bwahumye nubwo bufite amaso, uzane n’abantu b’ibipfamatwi nubwo bafite amatwi.+  Amahanga yose nateranire ahantu hamwe, n’abantu bo mu mahanga bakoranire hamwe.+ Ni nde muri bo ushobora kubivuga?+ Cyangwa se bashobora kuvuga ibintu bya mbere+ tukabyumva? Ngaho nibazane abahamya babo+ kugira ngo babarweho gukiranuka; biti ihi se, nibumve maze bavuge bati ‘ibi ni ukuri!’”+ 10  Yehova aravuga ati “muri abahamya banjye;+ ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije+ kugira ngo mumenye,+ munyizere,+ kandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi.+ Mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho,+ kandi na nyuma yanjye nta yindi izigera ibaho.+ 11  Ni jye Yehova+ kandi nta wundi mukiza utari jye.”+ 12  Yehova aravuga ati “ni jye ubwanjye wavuze, ndakiza kandi ntuma byumvikana,+ igihe nta mana y’inyamahanga yari muri mwe.+ Ni yo mpamvu muri abahamya banjye,+ nanjye nkaba Imana.+ 13  Byongeye kandi, igihe cyose mpora ndi wa wundi;+ kandi nta wushobora kugira icyo agobotora mu kuboko kwanjye.+ Nintangira gukora umurimo,+ ni nde uzabasha kuwusubiza inyuma?”+ 14  Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli,+ aravuga ati “nzohereza intumwa i Babuloni ku bwanyu, kandi nzashyira hasi ibihindizo by’amazu y’imbohe kandi ncishe bugufi+ Abakaludaya bari mu mato baboroge.+ 15  Ndi Yehova Uwera wanyu,+ Umuremyi wa Isirayeli+ nkaba n’Umwami wanyu.”+ 16  Yehova, we uca inzira mu nyanja, agaharura umuhanda mu mazi maremare,+ 17  we usohora igare ry’intambara n’ifarashi, agasohora umutwe w’ingabo n’intwari icyarimwe,+ aravuga ati “bazarambarara hasi+ kandi ntibazabyuka.+ Bazazima burundu,+ babazimye nk’uko bazimya urutambi.”+ 18  “Ibya mbere ntimubyibuke, kandi ntimwerekeze ibitekerezo ku bya kera. 19  Dore ngiye gukora ikintu gishya.+ Ubu kigiye kugaragara. Mbese ntimuzakimenya?+ Ni koko, nzacisha inzira mu butayu,+ ncishe imigezi ahantu h’umutarwe.+ 20  Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni,+ zizansingiza,+ kuko nzaba natanze amazi mu butayu n’imigezi ahantu h’umutarwe,+ kugira ngo ubwoko bwanjye natoranyije+ bunywe, 21  ari bwo bwoko nihangiye kugira ngo bwamamaze ishimwe ryanjye.+ 22  “Ariko Yakobo we, ntiwigeze umpamagara.+ Isirayeli we, warandambiwe.+ 23  Ntiwanzaniye intama z’ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro, kandi ntiwigeze unyubahisha ibitambo byawe.+ Ntabwo naguhatiye kumpa amaturo kandi sinakuruhije ngusaba ububani.+ 24  Ntiwigeze utanga amafaranga yawe ngo ungurire urubingo ruhumura,+ kandi ntiwampagije urugimbu rw’ibitambo byawe.+ Ahubwo ni wowe wampatiye kugira icyo nkora bitewe n’ibyaha byawe; waranduhije bitewe n’amakosa yawe.+ 25  “Ni jye ubwanjye uhanagura+ ibicumuro byawe+ ku bw’izina ryanjye,+ kandi ibyaha byawe sinzabyibuka.+ 26  Ngaho nyibutsa; ngwino tujyane mu rubanza,+ wisobanure kugira ngo ugaragaze ko uri mu kuri.+ 27  Sokuruza wa mbere na mbere yakoze icyaha+ kandi abavugizi bawe bancumuyeho.+ 28  Ni cyo kizatuma mpumanya abatware bakorera ahera, kandi nzatanga Yakobo abe uwo kurimbuka, na Isirayeli abe uwo kubwirwa amagambo y’ibitutsi.+

Ibisobanuro ahagana hasi