Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 32:1-20

32  Dore hazima umwami+ uzategekesha gukiranuka,+ kandi abatware be+ bazategekesha ubutabera.  Buri wese azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu,+ amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi,+ amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyakakaye.+  Amaso y’abareba ntazafatana, kandi amatwi y’abumva azarushaho kumva.+  Umutima w’abahubuka uzaronka ubumenyi,+ n’ururimi rw’abavuga badedemanga ruzavuga ibintu byumvikana rudategwa.+  Umupfapfa ntazongera kwitwa umunyabuntu kandi umuntu utagira amahame agenderaho ntazitwa umunyacyubahiro,+  kuko umupfapfa azavuga iby’ubupfapfa+ kandi umutima we uzagambirira ibibi+ kugira ngo akore iby’ubuhakanyi+ kandi avuge ibintu bigoramye kuri Yehova, atume ushonje abura icyo arya,+ n’ufite inyota abure icyo anywa.  Imigenzereze y’umuntu utagira amahame agenderaho ni mibi;+ acura imigambi yo kwishora mu bwiyandarike+ kugira ngo arimbuze imbabare amagambo y’ibinyoma,+ ndetse niyo umukene yaba avuga iby’ukuri.  Umunyabuntu we atanga inama yo kugira ubuntu, kandi akomeza guharanira kugira ubuntu.+  “Mwa bagore badamaraye mwe, nimuhaguruke mwumve ijwi ryanjye!+ Mwa bakobwa b’abadabagizi mwe, mutege amatwi ibyo mbabwira! 10  Yemwe mwa badabagizi mwe, mu mwaka umwe n’iminsi mike muzahagarika imitima+ kuko gusoroma imizabibu bizaba birangiye, ariko nta musaruro muzabona.+ 11  Mwa bagore badamaraye mwe, muhinde umushyitsi! Namwe mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima! Nimukuremo imyambaro yanyu mwambare ubusa, mukenyere ibigunira.+ 12  Mwikubite mu gituza muborogere+ imirima yanyu myiza+ n’imizabibu yera imbuto. 13  Ubutaka bw’abagize ubwoko bwanjye bwamezemo amahwa n’ibihuru by’imishubi gusa,+ kuko ari byo bikikije amazu yose y’abantu bari banezerewe, n’umugi warangwaga n’ibyishimo bisaze.+ 14  Umunara waratawe+ n’umugi wari wuzuye urusaku usigara ari amatongo. Ofeli+ n’umunara w’umurinzi byahindutse ikidaturwa, bihinduka aho imparage zinezererwa, n’urwuri rw’imikumbi kugeza ibihe bitarondoreka, 15  kugeza igihe tuzasukwaho umwuka uturutse hejuru,+ ubutayu bugahinduka umurima w’ibiti byera imbuto, n’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+ 16  “Ubutabera buzaba mu butayu no gukiranuka kube mu murima w’ibiti byera imbuto.+ 17  Gukiranuka nyakuri kuzatuma habaho amahoro,+ kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano kugeza ibihe bitarondoreka.+ 18  Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, bature ahantu hari umutekano usesuye kandi baruhukire ahantu hari umutuzo.+ 19  Koko rero, hazagwa imvura y’amahindu n’ishyamba rigwe hasi,+ n’umugi ucishwe bugufi ugere hasi.+ 20  “Murahirwa mwebwe ababiba imbuto mu mpande z’amazi yose,+ kandi mukazitura ikimasa n’indogobe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi