Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 25:1-12

25  Yehova, uri Imana yanjye.+ Nzagushyira hejuru+ kandi nzasingiza izina ryawe+ kuko wakoze ibintu bitangaje.+ Uhereye mu bihe bya kera wagiye usohoza imigambi+ yawe mu budahemuka,+ uri uwiringirwa.+  Wahinduye umugi ikirundo cy’amabuye, umugi ugoswe n’inkuta wawuhinduye itongo, igihome cy’abanyamahanga ntikikiriho, kandi ntikizongera kubakwa kugeza ibihe bitarondoreka.+  Ni yo mpamvu abagize ubwoko bukomeye bazagusingiza; abo mu mugi w’amahanga atwaza igitugu bazagutinya.+  Ubera uworoheje igihome, ubera umukene igihome mu makuba ye,+ umubera ubwugamo mu mvura y’amahindu n’igicucu+ yugamamo icyokere, iyo abanyagitugu bazanye inkubiri imeze nk’imvura y’amahindu yiroha ku rukuta.  Ucubya urusaku rw’abanyamahanga nk’uko ucogoza icyokere mu gihugu kitagira amazi, nk’uko ucogoza ubushyuhe ukoresheje igicucu cy’igicu.+ Ucecekesha indirimbo y’abanyagitugu.+  Kuri uyu musozi,+ Yehova nyir’ingabo azahakoreshereza abantu bo mu mahanga yose+ ibirori birimo ibyokurya by’akataraboneka,+ na divayi nziza cyane, ibyokurya by’akataraboneka byuzuyemo umusokoro,+ ibirori birimo divayi+ nziza cyane iyunguruye.+  Kandi kuri uyu musozi, azamira bunguri igitwikirizo gitwikiriye abantu bo mu mahanga yose,+ n’umwenda uboshye utwikiriye amahanga yose.  Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose,+ kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.+ N’igitutsi batuka ubwoko bwe azagikuraho mu isi yose,+ kuko Yehova ubwe ari we ubivuze.  Icyo gihe umuntu azavuga ati “dore iyi ni yo Mana yacu.+ Twarayiringiye+ kandi izadukiza.+ Uyu ni Yehova,+ twaramwiringiye. Nimucyo twishime, tunezererwe agakiza ke.”+ 10  Ukuboko kwa Yehova kuzaba kuri uyu musozi,+ kandi Mowabu izanyukanyukirwa+ aho iri nk’uko ikirundo cy’ibyatsi kinyukanyukirwa aho bashyira ifumbire.+ 11  Azarambura amaboko ye akubite Mowabu nk’uko umuntu woga akubita amaboko kugira ngo yoge, kandi azayikubitisha amaboko ye abigiranye ubuhanga, acishe bugufi ubwibone bwayo.+ 12  Umugi ugoswe n’inkuta, azawuriturana n’inkuta zawe ndende zirinda umutekano wawe, awucishe bugufi, awugeze hasi ku butaka, mu mukungugu.+

Ibisobanuro ahagana hasi