Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 20:1-6

20  Mu mwaka Taritani+ yateye muri Ashidodi,+ igihe Sarigoni umwami wa Ashuri yamwoherezaga+ akarwanya Ashidodi maze akayifata,+  icyo gihe Yehova yavugiye muri Yesaya mwene Amotsi+ ati “genda+ wiyambure ikigunira ukenyeye,+ ukuremo n’inkweto.”+ Nuko abigenza atyo, agenda yambaye ubusa kandi atambaye inkweto.+  Yehova akomeza kuvuga ati “nk’uko umugaragu wanjye Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa kandi atambaye inkweto kugira ngo bibere Egiputa+ na Etiyopiya+ ikimenyetso+ n’umuburo,  ni ko umwami wa Ashuri azashorera imbohe avanye muri Egiputa+ n’abanyagano avanye muri Etiyopiya, abato n’abasaza, bakagenda bambaye ubusa kandi batambaye inkweto, banitse ikibuno, ubwambure bwa Egiputa bukagaragara.+  Bazashya ubwoba kandi bakorwe n’isoni bitewe na Etiyopiya biringiraga,+ na Egiputa yari ubwiza bwabo.+  Icyo gihe umuturage wo muri icyo gihugu gituriye inkombe azavuga ati ‘dore uko uwo twiringiraga abaye, uwo twahungiragaho ngo adutabare, adukize umwami wa Ashuri!+ Ubu se tuzarokoka dute?’”

Ibisobanuro ahagana hasi