Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 17:1-14

17  Urubanza rwaciriwe Damasiko:+ “dore Damasiko yakuweho ntikiri umugi, yahindutse ikirundo cy’amatongo!+  Imigi ya Aroweri+ yatawe yahindutse indiri y’amashyo, aho abyagira nta wuyahindisha umushyitsi.+  Umugi ugoswe n’inkuta ntukibaho muri Efurayimu,+ n’ubwami ntibukibaho i Damasiko.+ Icyubahiro cy’abasigaye b’i Siriya kizamera nk’icyubahiro cy’Abisirayeli,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.+  “Icyo gihe icyubahiro cya Yakobo kizacishwa bugufi,+ kandi umubyibuho we uzashiraho.+  Igihe umusaruzi azaba asarura ibinyampeke mu murima, ukuboko kwe gusarura amahundo,+ azamera nk’uhumba amahundo mu kibaya cy’Abarefayimu.+  Mu gihugu hazasigaramo utwo guhumba gusa, nk’igihe bakubise igiti cy’umwelayo maze ku mutwe w’agashami hagasigaraho imbuto ebyiri cyangwa eshatu zihishije, naho ishami ryeze imbuto rigasigaraho enye cyangwa eshanu,” ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga.+  Icyo gihe umuntu wakuwe mu mukungugu azarangamira Umuremyi we, ahange amaso Uwera wa Isirayeli.+  Ntazarangamira ibicaniro,+ umurimo w’amaboko ye,+ kandi ntazahanga amaso ibyakozwe n’intoki ze, zaba inkingi zera z’ibiti cyangwa ibicaniro byoserezwaho imibavu.+  Icyo gihe imigi ye y’ibihome izaba nk’ahantu ho mu ishyamba hatawe burundu, imere nk’ishami ryatawe burundu bitewe n’Abisirayeli, kandi izahinduka umwirare.+ 10  Wibagiwe+ Imana y’agakiza kawe,+ ntiwibuka Igitare+ cy’igihome cyawe; ni yo mpamvu ugira imirima ishimishije wateyemo umushibu w’umunyamahanga. 11  Ku manywa uzazitira umurima wawe, mu gitondo umeze imbuto zawe; ariko ku munsi w’indwara n’ububabare budakira, umusaruro uzabura.+ 12  Ee! Ee! Ee! Mbega umuvurungano w’abantu benshi bo mu mahanga! Urusaku rwabo ni nk’urw’inyanja ihorera! Mwumve urusaku rw’amahanga, urusaku nk’urw’amazi menshi asuma!+ 13  Urusaku rw’abantu benshi bo mu mahanga+ ruzamera nk’urw’amazi menshi; ariko Imana izayacyaha+ kandi azahungira kure ashushubikanywe nk’umurama wo ku misozi utumuwe n’umuyaga, amere nk’ibyatsi bitwawe na serwakira.+ 14  Nimugoroba hazaba ibiteye ubwoba bitunguranye, bujye gucya atakiriho.+ Uwo ni wo mugabane w’abadusahura, kandi ni byo bihembo by’abatunyaga.+

Ibisobanuro ahagana hasi