Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Yesaya 16:1-14

16  Mwoherereze umutware w’igihugu imfizi y’intama+ ive i Sela aherekeye mu butayu, ikomeze igere ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni.+  Kimwe n’inyoni ihunga yirukanywe mu cyari cyayo,+ ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku cyambu cya Arunoni.+  “Nimutange inama, musohoze icyemezo cyafashwe.+ “Hindura igicucu cyawe kimere nk’ijoro ku manywa y’ihangu.+ Hisha abatatanye+ kandi ntugambanire uhunga.+  Mowabu we, reka abanjye batatanye babe iwawe ari abimukira.+ Ubabere aho kwihisha umunyazi,+ kuko ukandamiza ageze ku iherezo rye; kunyaga birarangiye, kandi abanyukanyukaga abandi batsembwe mu isi.+  “Intebe y’ubwami izakomezwa n’ineza yuje urukundo;+ kandi umwami azayicaraho mu budahemuka ari mu ihema rya Dawidi,+ aca imanza kandi ashaka ubutabera, yiteguye gukora ibyo gukiranuka.”+  Twumvise iby’ubwibone bwa Mowabu, ko yibona cyane;+ twumvise ibyo kwishyira hejuru kwe n’ubwibone bwe n’umujinya we;+ amagambo ye atagira umumaro nta cyo azamugezaho.+  Ni yo mpamvu ab’i Mowabu bazaborogera Mowabu; ndetse Mowabu yose izacura umuborogo.+ Abashegeshwe bazaririra utugati tw’imizabibu tw’i Kiri-Hareseti,+  kubera ko amaterasi y’i Heshiboni+ yarabye. Bene amahanga bakubise amashami y’umuzabibu w’i Sibuma+ bahungura inzabibu zawo. Barayakubise agera i Yazeri,+ azerera mu butayu. Imishibu yayo barayiretse irashisha, igera ku nyanja.  Ni yo mpamvu nzarira amarira y’i Yazeri ndirira umuzabibu w’i Sibuma.+ Yewe Heshiboni+ nawe Eleyale,+ nzabuhira amarira yanjye, kubera ko imiborogo yageze ku mpeshyi yawe no ku musaruro wawe.+ 10  Umunezero n’ibyishimo byavuye mu murima wawe w’ibiti byera imbuto; nta bakirangurura ijwi ry’ibyishimo mu nzabibu kandi nta wucyiyamirira.+ Nta bakinyukanyukira imizabibu mu rwengero ngo babone divayi.+ Natumye kwiyamirira bihagarara.+ 11  Ni yo mpamvu ibyo mu nda yanjye byigorora nk’imirya y’inanga bitewe na Mowabu,+ mu nda yanjye hakivumbura bitewe na Kiri-Hareseti.+ 12  Byaje kugaragara ko Mowabu yanegekariye ku kanunga;+ yaje mu rusengero rwe gusenga+ ariko ntiyabasha kugira icyo ageraho.+ 13  Ayo ni yo magambo Yehova yavuze kera ku birebana na Mowabu. 14  None Yehova aravuze ati “mu myaka itatu, hakurikijwe imyaka y’umukozi ukorera ibihembo,+ icyubahiro+ cya Mowabu kizateshwa agaciro biturutse ku mpagarara z’uburyo bwose, kandi abazasigara bazaba ari bake cyane, badafite imbaraga.”+

Ibisobanuro ahagana hasi